Tamim Ian Habimana ufite ababyeyi b’Abarundi ni umwe mu bana babiri bishwe batewe ibyuma ku wa mbere, amazina yabo ubu yatangajwe na polisi y’i Londres. Habimana w’imyaka 15, yasogoswe icyuma rimwe ku muhanda Woolwich New Road, mu karere ka Woolwich mu majyepfo ya London, ku wa mbere saa kumi n’imwe na 25 z’umugoroba (17h25). Abapolisi basanze ari hasi, hari kandi ibyuma bitatu, abatabazi bagerageje kumufasha ariko biranga apfira aho saa kumi n’ebyiri n’iminota umunani z’umugoroba (18h08), nk’uko polisi ibivuga. Inkuru ya BBC ivuga ko umuhungu w’imyaka 15 yafashwe akekwaho kwica Habimana. Ikinyamakuru The Evening Standard cyo mu Bwongereza, kivuga ko inshuti za Habimana zivuga ko yifuzaga kuzaba umunyamategeko. Kugeza ubu, abantu 21 batarageza ku myaka 20 barishwe i Londres muri 2021. Mu mwaka ushize wose, 17 batarageza imyaka 20 ni bo bishwe muri Londres gusa. Niba imfu z’abangana batyo zikomeje kuri iki gipimo, uyu uzaba umwaka wishwemo benshi i Londres kuva mu 2008. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
XMA Header Image
Apostle Mutabazi ku buhanuzi : Ukuntu mu Rwanda abantu bahunze igihugu\\Ibihugu bigaragaza ibitwaro
youtube.com
Aa


