Mu bushakashatsi bakoraga bifashisha 'camera', muri Pariki ya Nagahrole iherereye mu Buhinde hagaragaye inzovu yasaga neza n'inywa itabi. Ibi bitangaza byatunguye benshi byabaye kuri uyu wa 25 Werurwe.
Ikinyamakuru 'The Independence' dukesha iyi nkuru kiratangaza ko Dr. Varuni Goshwami, umushakashatsi ku buzima bw'inzovu ,yavuze ko iyi nzovu yatamiraga agace k'igiti kameze nk'ikara, yamara igasohora umwotsi mwinshi mu kanwa, yarangiza ikamira ibisigaye.
Abashakashatsi ku bijyanye n'ubuzima bw'amashyamba bavuga ko ikara rifite bimye mu byo inyamaswa zifashisha zivura indwara zitandukanye. Bati" Ubwo rero iyo nzovu ishobora kuba yivuraga." N'ubwo batangaje batya, ngo iby'uyu mwotsi ntibisanzwe.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya
https://www.youtube.com/watch?v=lOK9JQFz6ec
Tuyizere Jean de Dieu/bwiza.com

Inkuru yanditswe na: Mecky Merchiore Kayiranga
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 17,214.

