120619121512_voyager_624x351_nasa.jpg

Hafi ya kilometero miliyari 26 uvuye ku Isi: Voyager 1 ikomeje gukora amateka

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka hafi 50 iri mu rugendo rutigeze ruhagarara, icyogajuru cya NASA kizwi nka Voyager 1 kiri hafi kugera ku rwego amateka atigeze abona: intera urumuri rufata umunsi umwe wose kugira ngo rugere ku Isi.

NASA ivuga ko mu Ugushyingo 2026, Voyager 1 izaba iri ku ntera ya “one light-day” uvuye ku Isi — ni ukuvuga hafi kilometero miliyari 26.

Ni intera nini cyane ku buryo ubutumwa bwoherejwe kuri icyo cyogajuru buzajya bufata amasaha 24 kugira ngo bukigereho, hanyuma igisubizo kigafata andi masaha 24 kigaruka ku Isi.

Icyogajuru cyarenze inzozi z’abagikoze

Voyager 1 yashyizwe mu kirere na NASA mu 1977, aho yari ifite intego yo kwiga imibumbe minini irimo Jupiter na Saturn.

Nyuma yo kurangiza uwo murimo, yakomeje urugendo ijya kure cyane y’Izuba kugeza ubwo iba ikintu cya mbere cyakozwe n’abantu cyinjiye mu “interstellar space” — agace kari hanze ya Solar System.

Kugeza ubu, nta kindi gikoresho cyakozwe n’umuntu kiri kure yayo.

“Pale Blue Dot”: Ifoto yahinduye uko abantu bareba Isi

Mu 1990, Voyager 1 yahawe amabwiriza yo kureba inyuma ifata ifoto y’Isi iri kure cyane.

Iyo foto yiswe Pale Blue Dot yerekanye Isi nk’akadomo gato cyane k’ubururu kari hagati y’imirasire y’Izuba. Yafashwe icyogajuru kiri kure ya kilometero miliyari 6 uvuye ku Isi.

Carl Sagan yavuze ko iyo foto yibutsa abantu ko “buri muntu wakunze, wabayeho cyangwa wapfuye, yabaye kuri ako kadomo gato.”

Kugeza uyu munsi, iyo foto iracyafatwa nk’imwe mu mafoto afite ubusobanuro bukomeye mu mateka y’ubumenyi bw’isanzure.

Kuki “one light-day” ari amateka?

Mu buzima bwa buri munsi, abantu bapima intera muri kilometero cyangwa amasaha y’urugendo. Ariko mu isanzure, intera iba nini cyane ku buryo abahanga bakoresha “light-year” cyangwa “light-day” — igihe urumuri rufata kugira ngo rwambuke iyo ntera.

Kuba Voyager 1 izagera aho urumuri rufata umunsi wose kugira ngo ruhagere, ni ikimenyetso cy’uko ikiremwamuntu kimaze kugera kure cyane mu bushakashatsi bw’isanzure.

Ni urugendo rwatangiye mu myaka ya 1970, ariko rushobora gukomeza no mu myaka iri imbere nubwo icyogajuru kizagenda gitakaza ingufu buhoro buhoro.

Intumwa y’Isi mu isanzure

Voyager 1 kandi itwaye “Golden Record” — disiki iriho amajwi y’abantu, indimi zitandukanye, umuziki n’amakuru agaragaza ubuzima bwo ku Isi.

Iyo disiki yashyizwemo nk’ubutumwa bushobora kuzabonwa n’ibindi binyabuzima byo mu isanzure niba bibaho.

Mu buryo bw’ikigereranyo, Voyager 1 yabaye nk’intumwa y’ikiremwamuntu yoherejwe mu mwijima w’isanzure, ikomeza urugendo abantu benshi batazi aho ruzarangirira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *