Iri ni Ijambo ry’Imana mugezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.
Yohani 14:9-10
“Yesu arambaza ati” Nabanye namwe iminsi ingana ityo, kandi ntiwari wamenya Filipo, umbonye aba abonye Data. ni iki gitumwe uvuga uti” Twereke Data wa twese”? Ntiwizera ko ndi muri Data na Data akaba muri njye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku ubwanjye, ahubwo Data aguma muri njye niwe ukora imirimo ye.”
Amategeko menshi tugenderaho hano ku isi yazanywe n’ukubera ibibazo byabaye mu ubusitani bwa Edeni. Kubera icyaha cyakozwe na Adamu bikagira ingaruka zo kuri ubu ubutaka dutuyeho, bwahise bwakira umuvumo uturutse kuri icyo cyaha.
Kubera ko abantu tutamenya ibi, iyo duhuye n ‘ ibibazo byose tubyegeka ku Imana. Mu ubuzima tugenda duhura n’ibibazo bigiye bitandukanye uburwayi, gupfusha abo wakundaga, kubura ibyo dukenera buri munsi bidufasha mu mibereho yacu .(nk’amafranga arangiza itubazo twacu, kutagira inzu maze tugahora mu ikode, ibidufasha kugera aho dushaka kujya (, imodoka, ipikipiki, igare) ibyo byose tukavuga ko biterwa n’Imana
Ariko uyu munsi ndagira ngo twibuke ko umugambi w’ Imana ari wo kutugirira neza. Ntabwo ari imirimo y’Imana ahubwo n’ imirimo ya Satani. Aho Yesu Kristo aziye hano ku isi yahise ashyiraho amategeko yo guha abantu kubohora abantu uwo muvumo waturutse kuri Adamu wa mbere aza ari Adamu wa kabiri bityo aza akuzaniye agakiza ndetse n’imigisha ituruka kuri ako gakiza.
Ntabwo uzabona Yesu azana ibibazo ku bantu ahubwo tubona Yesu mu gihe cy’ ibabazo ( birimo kubatwa n’ Ibyaha, ibigeragezo intambara zigiye zitandukanye n’ ibindi), Yesu ntabwo arwanya ibikorwa by’Imana ahubwo arwanya Ibikorwa bya Satani yateje mu abantu Imana yaremye.
Bityo iyo ubonye Yesu ari gukora, abantu bakizwa bakava mu ibyaha, akiz’ indwara, aha abantu ibyo bakeneye ( imigisha) n’ ibindi, uba uri kubona Imana iri gukora. Yesu niwe werekana Imana iya ariyo, ibyo ikunda, Imbabazi ze ndetse no kugira neza kwayo.(yohani 14:9).
Imana ni urukundo biradusaba guhagarika kwivovotera Imana, tunayishinja ibitubaho byose tuvuga ko itadukunda bitewe n’ imibereho dufite. Ariko sobanukirwa ko Imana ari urukundo kandi umugambi wayo ari ukutugirira neza.
Uyu munsi nagusaba kuyihanga amaso no kuyi kingurira imitima yacu, bityo tukayakirana agakiza kayo, n’ imigisha yayo, imbaraga zayo zikiza ndetse no kubohora kwayo. Uyu munsi, Tangira urebe Yesu kandi umutabaze bundi bushya maze urebe imirimo y’ Urukundo rw’ Imana.
Imana iduhe umugisha!!!
Nshuti yacu turifuza kukumva uyu munsi wa none twohereza ubutumwa bugufi kuri

Email: estachenib@yahoo.com
+14128718098 (WhatsApp).
Kandi Ushobora kutubwira itubazo uri kurwana natwo uyu munsi kugira ngo tugufashe kudusengera. Turabakunda, kandi muri abigicyiro kinini kuri twe…!
Imana ibahe umugisha kandi..!
Ijambo rigufi rivuye muri
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES


