Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ishuri (NESA) igiye gushyira ahagaragara amabwiriza mashya agenga gahunda y’ibizamini bya leta.
Ibi byatangajwe na Gaspard Twagirayezu, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 26 Nyakanga ubwo hatangizwaga ikizamini cya leta mu mashuri yisumbuye.
Ati: “Uyu mwaka twagerageje kunoza inzira n’amabwiriza ibizamini bya leta bikorwamo kandi bidatinze NESA izasobanura kandi itangaze ayo mabwiriza mashya”.
Byongeye kandi, yagaragaje umurongo ngenderwaho mushya uzafasha mu gusobanura inzira zose zerekana uko ibizamini bikorwa, inzira yo gutanga amanota, gutangaza amanota n’ibindi.
Twagirayezu yakomeje agaragaza ko mu gikorwa cyo gutangaza ibisubizo kuva bahuza sisitemu yo gutanga amanota n’uburyo amanota abikwa.
Ati: “Mu bihe byashize, twari dufite inzira zigera kuri eshanu zo kwandika no gutangaza amanota dukurikije ibyiciro. Urugero, abiga mu mashuri abanza bari bafite sisitemu yabo; kimwe no ku mashuri yisumbuye, TVET na TTCs “.
“Ariko, ubu twahuje sisitemu yo gutanga amanota kandi ibyiciro byose bizaba ku rwego rumwe”.
Mbere ku banyeshuri b’amashuri abanza bafite agregate eshanu nibo babaga ari aba mbere naho kuri A level mu burezi rusange ufite 73 yari mwiza nabyo kandi bitandukanye no muri TVET na TTC.
Mu bindi byanonosowe, yavuze ko gukosora hamwe no gutanga amanota byose bikorwa none tugiye gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda zose kandi impinduka zose zijyanye no kugabanya imikorere mibi yose ndetse n’imikoranire y’abantu muri iki gikorwa.
Umuyobozi mukuru wa NESA, Bernard Bahati, aganira na The New Times, mu bihe byashize yari yaragaragaje ko nta mabwiriza ahari akwiye agenga ibizamini bya leta muri rusange.
Ati: “NESA yashyizeho umurongo ngenderwaho mu gukumira ibibazo bijyanye n’ibizamini bya leta ndetse no kuyobora inzira zose”.
Byongeye kandi, Bahati yagaragaje ko kutagira guhuza n’ibikoresho bihujwe haba mu mategeko cyangwa amabwiriza ya minisiteri, bigenga inzira y’ibizamini by’igihugu byari ikibazo.
Avuga ku bibazo bizakemurwa mu mabwiriza mashya yatangaje bimwe birimo inzira yo kujuririra amanota…. kandi ibintu byose bitari ngombwa byavanyweho”.
Yagaragaje kandi ko nyuma yo gukora ku murongo ngenderwaho irindi terambere ryateza imbere gahunda y’ibizamini bya leta ari uguhindura mu ikoranabuhanga uburyo bwose bushoboka bw’ibizamini, birimo kwiyandikisha mu gukora bizamini kugeza igihe cyo kubona impamyabushobozi kuri interineti n’ibindi.
Hagati aho, Ikizamini cya leta gisoza mashuri abanza cyasojwe mu cyumweru gishize ku ya 20 Nyakanga, mu gihe abakora ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange ndetse n’igisoza amashuri yisumbuye n’ibindi byiciro nka TVET na TTC bagera ku 199,292 ari bo batangiye ikizamini cya leta kuwa Kabiri.

4 Responses
Hagiye gushyirwa ahagaragara amabwiriza mashya agenga gahunda y’ibizamini bya leta
Ibi bintu bya 73 muburezi rusange mubikureho rwose.Bituma abahanga babihomberamo.Muhe abanyeshuri amanota nabonye cyangwa mugarure system ya 100 or iya 11