Hagiye kubaho ibiganiro by’amahoro n’ubuhahirane hagati ya Koreya zombi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in yatangaje ko yiteguye gukoranira bya hafi na mugenzi we kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru, mu gihe ibi bihugu byombi biri mu myiteguro yo guhuzwa n’amarushanwa y’imikino Olimpike mu minsi iri imbere.

Mu ijambo rye yagejeje ku banyagihugu mu muhango wo gusoza umwaka, Moon Jae-in, yatangaje ko mu minsi itarambiranye abakuru b’ibihugu byombi bazahura bakaganira ku nzira z’ubuhahirane n’amahoro hagati yabyo.

Ni nyuma y’uko mugenzi we Kim Jong wa Koreya ya Ruguru, na we atangaje ko azohereza itsinda ry’abakinnyi mu mikino Olimpike izabera muri Koreya y’Epfo guhera ku itariki ya 9 kugera ku wa 25 Gashyantare uyu mwaka wa 2018 mu mujyi wa Pyeongchang, bakazajya guhagararira igihugu cye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibitangazamakuru bitandukanye byatangaje ko ibi bihugu byamaze kwemeranya ko abayobozi babyo bazahurira mu mujyi wa Panmunjom uri ku mupaka ubihuza ku itariki ya 9 Mutarama 2018, hakaganirwa ku cyatuma hakomeza kubaho ubwumvikane n’ubufatanye mu guhahirana no kugarura amahoro ndetse no kuri ririrya rushanwa.

Mu ijambo rye risoza umwaka, perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un yavuze ko azohereza abazahagararira igihugu cye muri ariya marushanwa, ariko anibutsa ku birebana n’umugambi wo gukomeza kugerageza ibisasu kirimbuzi muri uyu mwaka.

Koreya ya Ruguru izitabira iri rushanwa mu gihugu mukeba wayo ku butumire bwa Perezida wa Koreya y’Epfo, wasabye Minisitiri ushinzwe imikino gushyira ku rutonde Koreya ya Ruguru ndetse no kuyimenyesha ibirebana n’iyi mikino ngarukamwaka, gusa perezida Kim Jong akaba atarazuyaje kwemera ubutumire ndetse akanatangaza ko azohereza abazahagararira igihugu cye mu irushanwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *