Abana b’abahungu babiri bari bari kwigishwa ibijyanye n’idini ya Islam bahiriye mu nzu bigiragamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ahitwa Nalumunye Kasenge, mu Karere ka Wakiso, ho mu gihugu cya Uganda, Umu Hajj wari wabajyanye ahita aburirwa irengero.
Biravugwa ko nyiri inzu yahiye, ari we Hajj Mwalimu Mwelinde Abdul Karim, asanzwe akusanya abana akabigisha inyigisho za Kisilamu.
Abo bana babiri bahiriye mu nzu na bo nk’uko tubikesha urubuga Commandonepost, bari bazanwe na Hajj Mwelinde kandi bari muri iyi nzu ubwo inkongi y’umuriro yadukaga.
Abo bana ni uwitwa Hussein Lubega w’imyaka 13 n’undi witwa Ali Kabanda w’imyaka 17.
Umuvugizi w’igipolisi wungirije muri Kampala, Luke Owoyesigire, yavuze ko Hajj Mwelinde Abdul Karim nyiri inzu yahiye yabuze ariko igipolisi cyatangiye kumushakisha.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


