Amahirwe ya rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yo kuba yakwerekeza mu ikipe ya CS Sfaxien muri Tunisia akomeje kuyoyoka umunsi ku wundi, nyuma y’uko ibiganiro hagati y’iyi kipe na Police FC bikomeje kogorana nyamara yaratangiye kuvugana n’uyu mukinnyi izi ko nta kipe afite.
Club Sportif Sfaxien yari yifuje gusinyisha Muhadjiri, nyuma yo kumushima mu mikino Nyafurika y’umwaka ushize iyi kipe yakinnyemo na AS Kigali yakiniraga.
Amakuru avuga ko Sfaxien yatangiye ibiganiro na Muhadjiri Hakizimana atarasoza amasezerano ye muri AS Kigali, ariko ababwira ko muri Kamena 2021 azaba ari umukinnyi udafite ikipe aho azaba yamerewe gusinyira ikipe yifuza.
Ibiganiro hagati y’impande zombi byaje gusa n’ibihagarara, ari na bwo Hakizimana Muhadjiri yaje gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’umwaka umwe kuri miliyoni 15, ariko ashyiramo ingingo ko habonetse ikipe imwifuza niyo yaba atarabakinira umukino n’umwe bazavugana na yo bakamureka akagenda.
CS Sfaxien yongeye gusubukura ibiganiro na Muhadjiri ari muri Police FC, ndetse bavugana bazi ko akiri umukinnyi udafite ikipe (free agent), mu gihe we yari azi ko azavugana na Police FC akaba yayishyura bakamurekura akagenda.
Cyakora cyo amakuru ahari avuga ko Muhadjiri atabeshye Sfaxien ko nta kipe afite, ko ahubwo iriya kipe yongeye kumuvugisha yaramaze gusinyira Police FC kandi akaba yari yizeye ko navugana na Police FC itazamugora kumurekura.
Ibye byaje gusa n’ibyanga ubwo Police FC yahawe amakuru ko AS Kigali ari yo igiye kumugurisha, isaba uyu mukinnyi ko ari yo igomba kwivuganira na CS Sfaxien, yabaha ibyo bifuza bakamurekura.
CS Sfaxien yifuzaga uyu mukinnyi yemeye gutangira ibiganiro na Police FC, gusa ISIMBI dukesha iyi nkuru ivuga ko Police FC itifuza gutakaza Muhadjiri nk’ikipe ishaka igikombe, ikaba yarahisemo kunaniza Sfaxien iyaka ibihumbi 80 by’amadorali(miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda) ubundi bakaniyumvikanira ayo bazaha Muhadjiri, aho bivugwa ko we ari ibumbi 50 by’amadorali(miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda).
Uyu mukinnyi uba waragiye muri Tunisia mu mpera z’icyumweru gishize gusa kuri ubu aracyari mu gihugu.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


