Kuva Félix Tshisekedi yagera ku butegetsi mu 2019, ibirego bya ruswa, iyezandonke, no kwigarurira umutungo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo byagiye bisiga icyasha inshuro nyinshi ubutegetsi n'abo bafitanye isano. Amafaranga biherutse guhishurwa ko yishyuwe nyina na fondasiyo ifitanye isano n'umuryango we yatumye benshi bibaza ku muntu ubyungukiramo iyo Kinshasa ifunguye isanduku ya leta?
Ku itariki ya 26 Ukwakira, ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko Leta yishyuye indishyi yari ibereyemo se wa Tshisekedi, mu gihe imishinga myinshi ifitanye isano n'umuryango wa perezida yabonye inkunga ya Leta.
Nk’uko imibare y’amabanki yakomojweho muri iyo nkuru abigaragaza, Banque Centrale du Congo (BCC) yanditse ubwishyu butatu muri Mata, Kamena, na Nyakanga 2025 bwose hamwe bubarirwa muri miliyari 10,6 z’Amafaranga ya Congo, hafi miliyoni 4.6 z’Amadolari ya Amerika, ku izina rya Marthe Kasalu Jibikila n’umugabo we, nyakwigendera, Étienne Tshisekedi. Umwenda uvugwa ngo n’imperekeza y’imirimo yakoreye igihugu mu gihe cya Mobutu Sese Seko.
Nyina wa Perezida Tshisekedi uzwi cyane nka “Maman Marthe,” yagaragaye mu bwishyu bubiri. Ubwa gatatu bugaragaraho gusa Étienne Tshisekedi, wapfuye muri Gashyantare 2017, hakandikwa ko umupfakazi we ari na we muzungura we. Ubwishyu bwashyizwe mu rwego rwo kwishyura umwenda w'imbere mu gihugu.
Ubwishyu bwatanzwe na leta mu izina ry’umuntu wapfuye ntabwo ubwabyo bigaragaza uburiganya. Ariko leta iracyafite inshingano zo guha ibisobanuro abasoreshwa nko: kumenya uko umwenda ungana, uko wabazwe, no kumenya uwemeje kwishyura nyuma y’imyaka icumi apfuye? Ibyo bibazo bya Afrika Intelligence perezidansi ngo yabyoherereje ibiro byayo bya gisivili, ariko ntibyasubijwe.
Étienne Tshisekedi yakoze manda eshatu ngufi nka minisitiri w’intebe, mu 1991, 1992–93, ndetse no mu 1997, hafi amezi umunani n’igice yose hamwe. Ukurikije miliyoni 4.6 z’amadolari yishyuwe, bivuze ko yahambwaga 540.000$ buri kwezi (800,686,620 Frw).
Amafaranga yishyuwe na leta akaruhukira mu isanduku y’umuryango kandi ntabwo ari ayo gusa. Muri Kamena 2025, Fondation Kasalu, yashinzwe n'umukobwa mukuru wa perezida, Fanny Kasalu Tshisekedi, yakiriye amafaranga arenga miliyari ebyiri ya Congo, hafi 877.000 y’Amadolari. Havuzwe ko azafasha mu burezi no gutanga ubufasha mu mibereho, ariko ikibazo kitashubijwe ni: Ni uwuhe mushinga w’inyungu rusange usobanura irekurwa ry’ako kayabo?
Muri Mutarama, fondasiyo ifitanye isano na Madamu wa Perezida, Denise Nyakeru Tshisekedi, ubu uzwi ku izina rya “Fondation LONA”, bivugwa ko yahawe amafaranga angana na miliyari 1.5, hafi 676.000 by’Amadolari ya Amerika, nk'icyiciro cya kabiri cy'inkunga ya buruse 500. Fondasiyo yavuze gahunda yo gutera inkunga abanyeshuri guhera mu 2020 hamwe n’inzego zishinzwe imibereho myiza. Guverinoma ivuga ko gahunda yayo ya buruse ya Excellentia yaje kuba gahunda y'igihugu.
Hari ibibazo byinshi kandi bikikije FONAREV, ikigega cy’igihugu cyashinzwe mu 2022 bivugwa ko gishyigikira abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishingiye ku makimbirane n’ibindi byaha bikomeye. Cyatewe inkunga ingana na 11% by’amafaranga ava mu bucukuzi bw’amabuye y'agaciro, ariko cyakunze kwibazwaho ibibazo byinshi bijyanye no kumenya ukuntu amafaranga agera kubabahohotewe.
Mu Kwakira 2025, The Great Lakes Eye yatangaje ko miliyoni 15 z’amadolari zifitanye isano n’imfashanyo yari igenewe impunzi z’Abarundi muri Kivu y'Amajyepfo zagiye muri LONA. Inkunga yatanzwe ingana na toni zigera kuri 612 z'ibiribwa n'ibikoresho by'ibanze byahawe agaciro katarenze 500.000$ hakaba hibazwa aho miliyoni 14.5$ zarengeye.
TV5MONDE yasuzumye mu buryo butandukanye raporo y’imari yerekana ko miliyoni 14.5 z’amadolari yatanzwe mu gice cy’ubufatanye n’umushinga wa Madamu wa Perezida. Umuyobozi wa FONAREV, Patrick Fata Makunga, yahakanye kohereza amafaranga mu kigega.
Ibi bibazo by’ubugenzuzi nyamara biranditse. TV5MONDE yatangaje ko ku itariki 24 Mata 2025, Ubugenzuzi Bukuru bw’imari bwa DRC bwategetse ko hashyirwaho amategeko abuza kubikuza kuri konti ya FONAREV, avuga ko bishobora kugira ingaruka ku mafaranga ya leta. Afrik.com yerekanye ko, muri miliyoni zisaga 212 z'amadolari yakusanyijwe hagati ya Mutarama 2024 na Kamena 2025, munsi ya 2.5% yagenewe indishyi zasezeranijwe. Abanenga ubutegetsi baramagana gukoresha amafaranga mu ngendo, mu bitaramo, no kwamamaza.
Fondasiyo ya Étienne Tshisekedi nayo yakiriye ubwishyu butanu mu 2025 yose hamwe angana na miliyari 6.7 z'Amafaranga ya Congo, agera kuri miliyoni 2.9$, mu mishinga y'ubukungu, imibereho myiza, umuco, na siyansi. Yashinzwe n’abana b’uyu munyapolitiki watabarutse, barimo Félix Tshisekedi, ikaba iyobowe na murumuna we, Senateri Roger Tshisekedi.
Hagati aho, ibyaha bivugwamo umuryango wa perezida byageze mu nkiko z'u Bubiligi. Muri Nyakanga 2025, imiryango itegamiye kuri leta yo muri Katanga hamwe n'abahoze ari abayobozi ba Gécamines bane batanze ikirego cy'impapuro 80 i Buruseli barega bene wabo na perezida icyenda ndetse na bagenzi babo bafite ubwenegihugu bw'u Bubiligi.
Babashinja ruswa, iyezandonke, no kunyereza amafaranga bifitanye isano n’ubutare bwa copper, cobalt, ndetse n'ibisigazwa by'amabuye y'agaciro muri Haut-Katanga na Lualaba. Abatanze ikirego bashinje abakomesiyoneri bavuga rikijyana kungukira mu masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hatitawe ku nyungu z’igihugu.
Ku itariki ya 14 Ukwakira 2026, Abapolisi b'u Bubiligi bakaba barasatse imitungo, irimo urugo rwa Tshisekedi i Buruseli no mu turere tuhakikije mu rwego rwo gukora iperereza ku iyezandonke rifitanye isano n’ibyo birego byavuzwe haruguru. Abashinjacyaha ba Leta bemeje ko koko habaye igikorwa cyo gusaka.
Madamu wa Perezida Tshisekedi yahakanye ibyo birego avuga ko azafatanya n'ubutabera bw'u Bubiligi. Kinshasa yo yahise ihagarika umubano na Ambasade y'u Bubiligi, byongera kuzamura amakimbirane ya diplomasi.


