Hakuziyaremye Munyana Soraya, wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, agiye kurushingana na Murangwa Eugene, wabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’uw’ikipe y’igihugu Amavubi Stars.
Soraya yabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda kuva mu 2018 kugeza muri Werurwe 2021 ubwo yagirwaga Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu asimbuye Nsanzabaganwa Monique. Murangwa we yabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi mu myaka y’1990. Yamenyekanye cyane mu buhamya yatanze bw’ukuntu yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abikesha gukina umupira w’amaguru. Ubukwe bwa Murangwa na Soraya buteganyijwe tariki ya 14 Kanama 2022.



2 Responses
Hakuziyaremye wahoze ari Minisitiri agiye gushyingiranwa n’umunyabigwi wa ruhago wa Rayon Sports
Turabashyigikiye
Hakuziyaremye wahoze ari Minisitiri agiye gushyingiranwa n’umunyabigwi wa ruhago wa Rayon Sports
Turabashyigikiye