GridArt_20250317_142214739

Hamenyekanye ibihugu 2 byagambaniye abayobozi b’u Rwanda bahanwe na EU

Sangiza iyi nkuru

U Bufaransa bwemeje ko bwo n’u Bubiligi ari bo babaye intandaro y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gufatira abayobozi b’u Rwanda na M23.

Byemejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa i Kinshasa, Rémi Maréchaux, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie.

Uyu yavuze ko “Ku wa Mbere ushize abantu ku giti cyabo bafatiwe ibihano. Byasabwe mu buryo buhuriweho n’u Bufaransa ndetse n’u Bubiligi.”

Ku wa Mbere ni bwo EU yatangaje ko yafatiye ibihano abayobozi b’u Rwanda barimo Maj. Gen Karusisi Ruki wahoze ari umuyobozi w’ingabo zo mu mutwe udasanzwe, Maj. Gen Eugène Nkubito usanzwe ari Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda na Brig. Gen Muhizi Pascal uyobora Diviziyo ya kabiri.

Aba basirikare bashinjwe kuba ingabo bahoze bayobora cyangwa bayobora zaroherejwe kurwana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ibyo EU ivuga ko ari “ukuvogera ubusugire bw’ubutaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo” ndetse no guteza amakimbirane yitwaje intwaro n’umutekano muke.

Uyu muryango kandi ubashinja gukorera muri RDC ibyaha bigize guhonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, birimo ibihano rusange bikomeye ngo byatanzwe na M23.

Ku ruhande rw’uyu mutwe hahanwe abarimo Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’uyu mutwe, Col. John Imani Nzenze ukuriye ubutasi muri uyu mutwe, Jean Bosco Nzabonimpa Mupenzi ushinzwe imari n’umusaruro, Desiré Rukomera ushinjwa kuba ukuriye ‘recruitement’ muri M23, na Col. Bahati Erasto usanzwe ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru.

Ibihano u Rwanda ruheruka gufatirwa byatumye u Rwanda ruca umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Bubiligi rushinja kubogamira kuri Congo Kinshasa, nyamara bufite uruhare mu makimbirane amaze imyaka 30 ari mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *