Nyuma y’aho mu byumweru bicye bishize, abarwanyi b’aba-Taliban, ahanini bitwaje imbunda ziciriritse za AK-47, bafashe Afghanistan nk’aho nta basirikare yari ifite, ubu haravugwa impamvu yaba yarateye iki gikorwa cyatumye abantu benshi bibaza ku bushobozi bw’igisirikare cy’igihugu. Mu kiganiro gica kuri BBC cyitwa Newsnight, byatangajwe ko imwe mu mpamvu z’ingenzi zatumye igisirikare cya Afghanistan kirindimuka ari uko umubare nyawo w’abasirikare bari bakigize wari igice gito cy’uwatangazwaga n’abategetsi. Perezida w’Amerika Joe Biden yakomeje kugenda avuga ko igisirikare cya Afghanistan cyari kigizwe n’abasirikare 300,000, kandi ko cyahawe miliyoni amagana z’amadolari y’Amerika ku bikoresho n’imyitozo. Abantu babiri bari mu myanya ituma bamenya amakuru ya nyayo, babwiye Newsnight ko umubare nyakuri w’abari abasirikare ba Afghanistan wari muto cyane kurusha uwatangazwaga – ko bageraga ku basirikare hafi 50,000. Hari umuntu wavuze ko mu nama hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Salahuddin Rabbani, Bismillah Khan Mohammadi wari umaze kugirwa Minisitiri w’ingabo yagaragaje guhangayika atewe no kuba umubare nyakuri w’abasirikare ari 50,000 gusa. Inzobere mu bijyanye n’iterabwoba Dr Sajjan Gohel, na we yashyigikiye uwo mubare w’abasirikare 50,000. Umuvugizi wa White House yanze kugira icyo atangariza BBC. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ] Ntakaraba! Mu Rwanda hagiye kuba ikintu gikomeye\\ Ubuhanuzi buravuga ikintu gikomeye kigiye kuba
youtube.com



2 Responses
Hamenyekanye impamvu Abatalibani bafashe Afghanistan nk’aho nta ngabo zari zihari
Urwanda rusigaye nkaho Ari I bwami bwa Afrika ,ariko nishema ku mukuru w’igihugu c’Urwanda,Urwanda ntirukeje muri RDC Congo kuko havugwa byinshi,Tshisekedi nawe ntiyizera ABA nyafitika nikibazo
Hamenyekanye impamvu Abatalibani bafashe Afghanistan nk’aho nta ngabo zari zihari
Urwanda rusigaye nkaho Ari I bwami bwa Afrika ,ariko nishema ku mukuru w’igihugu c’Urwanda,Urwanda ntirukeje muri RDC Congo kuko havugwa byinshi,Tshisekedi nawe ntiyizera ABA nyafitika nikibazo