Hamenyekanye intandaro y’impuruza iheruka guhabwa abasirikare ba Uganda ibasaba kuryamira amajanja

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu Gisirikare cya Uganda avuga ko abasirikare bose b’iki gihugu baheruka guhuruzwa basabwa kuryamira amajanja, kubera amakuru atariyo ashingiye ku butasi inzego zishinzwe umutekano z’iki gihugu zari zahawe.

Byabaye mu cyumweru gishize ubwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari i Kigali hano mu Rwanda, aho yari yitabiriye inama ya CHOGM yahuzaga abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Wilson Mbasu Mbadi na we yari i Nairobi mu gihugu cya Kenya, aho yari yahuriye n’Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu by’akarere.

Amakuru avuga ko icyo gihe inzego za Uganda zishinzwe umutekano hari amakuru zakiriye y’uko hari icyashoboraga guhungabanya umutekano wa kiriya gihugu.

Ni amakuru ChimpReports dukesha iyi nkuru yahawe n’umwe mu bayobozi itatangaje amazina.

Uyu yagize ati: “Hari abantu baduhaye amakuru atari yo cyane. Habayeho kwihutira gutegeka abasirikare kuyaryamira. Cyakora twashoboye gukemura ikibazo, bityo abaturage bakwiye gutuza.”

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, ni we watanze ‘impuruza yo ku rwego rwa mbere’ asaba abasirikare kuryamira amajanja.

Bene aya mabwiriza ku basirikare asanzweho cyane nk’iyo habaye iminsi mikuru ku rwego rw’igihugu cyangwa umunsi w’ikiruhuko rusange.

Iyo aya mabwiriza atanzwe buri musirikare aba asabwa kuryamira amajanja, ku buryo isaha iyo ariyo yose ashobora koherezwa ku rugamba cyangwa muri Operasiyo runaka. Icyo gihe kandi nta musirikare uba wemerewe kuva aho ari.

Amakuru avuga ko ubwo Gen Elwelu yatangaga iriya mpuruza atasabye abasirikare kuryamira amajanja gusa, ahubwo yanabasabye kuguma mu birindiro byabo. Ingendo z’ibinyabiziga bya Gisirikare na zo yahise azihagarika.

Ni icyemezo cyazamuye ubwoba mu banya-Uganda bibaza ko icyashoboraga guhungabanya umutekano cyari indani muri UPDF.

Bamwe mu basirikare ba Uganda bavuga ko impuruza yatanzwe na Gen Elwelu “yihutiwe” ndetse inateza igitutu n’igihunga bitari ngombwa.

Perezida Museveni akigera muri Uganda avuye i Kigali, yahise agirana inama n’abasirikare bakuru muri UPDF yabereye ku cyicaro cya Brigade ya 401 mu karere ka Ntungamo.

Ni inama yitabiriwe n’abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Wilson Mbasu Mbadi, Lt Gen Peter Elwelu umwungirije, uw’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Maj Gen James Birungi ukuriye ubutasi bwa Gisirikare ndetse na Maj Gen Leopard Kyanda.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyo yaganiriye na bariya basirikare.

Amakuru cyakora cyo avuga ko Museveni yashakaga kubabwira ko nta kibazo kiri mu gisirikare, n’ubwo hari amakuru avuga ko bamwe mu basikare bakuru badashyira hamwe.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Hamenyekanye intandaro y’impuruza iheruka guhabwa abasirikare ba Uganda ibasaba kuryamira amajanja
    Akari munda y’iNGOMA kamenywa n’ABIRU. Kandi ngo ntakabura imvano.

  2. Hamenyekanye intandaro y’impuruza iheruka guhabwa abasirikare ba Uganda ibasaba kuryamira amajanja
    Akari munda y’iNGOMA kamenywa n’ABIRU. Kandi ngo ntakabura imvano.

  3. Hamenyekanye intandaro y’impuruza iheruka guhabwa abasirikare ba Uganda ibasaba kuryamira amajanja
    Abasirikare bahora baryamiye amajanja. Nta na rimwe uzasanga basinziriye bose.
    Ibi bishobora gukorwa mu rwego rwo kugirango ntibitare gusa .
    Ahubwo UPDF izi akazi.

  4. Hamenyekanye intandaro y’impuruza iheruka guhabwa abasirikare ba Uganda ibasaba kuryamira amajanja
    Abasirikare bahora baryamiye amajanja. Nta na rimwe uzasanga basinziriye bose.
    Ibi bishobora gukorwa mu rwego rwo kugirango ntibitare gusa .
    Ahubwo UPDF izi akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *