Nyuma y’aho kuri uyu wa Gatandatu, itariki 13 Ugushyingo Bwiza.com ibagejejeho inkuru y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi, impano yo kubakira abaturage bagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo, ubu amakuru arambuye dufite aravuga ko uyu mushinga uzatwara amafaranga abarirwa muri miliyoni 30 z’amadolari kuko uyu mudugudu w’icyitegerrezo uzaba urimo ibyo abaturage bazakenera byose kuva ku mazi, amashanyarazi kugera ku mashuri n’ibitaro.
Aya makuru twabagejejeho dukesha Jeune Afrique yemejwe na Claude Ibalanky, Umuhuzabikorwa wa Mécanisme National de Suivi iri gukurikirana uyu mushinga, wemeje ko iyi ari impano Perezida Kagame yageneye abasenyewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo muri Gicurasi uyu mwaka.
Ati “ Murabizi ko hari abantu bakuwe mu byabo n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo. Bamwe muri bo berekeje mu Rwanda kuko ari ho hafi bashoboraga kubona aho bikinga hatekanye, ubwo rero ubwo abakuru b’ibihugu byombi babonanaga nyuma neza y’iryo ruka, mu biganiro byabo nk’abakuru b’ibihugu…Perezida Kagame yahaye igitekerezo Perezida Tshisekedi cyo kwimura abo bavanwe mu byabo ariko bagahabwa ahantu ho kwikinga, eh..ibyo mwise umudugudu Abanyarwanda bazubaka mu buryo nk’ubwo bubaka mu Rwanda…”
Yakomeje agira ati “Ni umudugudu ugezweho kandi w’icyitegererezo ugizwe n’aho gutura, ikigo cy’amashuri, ni ukuvuga, ikiburamwaka, ishuri ribanza n’iryisumbuye, afite ibikoresho byose, na laboratwari, ikindi ni ikigo cy’ubuvuzi gifite maternite n’ibitanda by’abarwayi, hazaba harimo n’ibikorwa by’ubukungu bimeze nk’ibyo twasuye mu Rwanda, kugirango umudugudu ube nk’aho wigira mu bukungu, hazaba kandi hari n’izindi serivisi nk’amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi..”
Yabajijwe niba uyu mudugudu uzubakwa mu Mujyi wa Goma cyangwa ahandi, avuga ko kubera ko hazaba hakenewe ubutaka buhagije, avuga ko byibuze ari hegitari 30, butapfa guhita buboneka mu Mujyi wa Goma, uzubakwa ahandi ariko hafi ya Goma.
Ku kijyanye n’amafaranga bizatwara, yavuze ko inyigo zikirimo gukorwa, ariko, ibimaze kugerwaho bigaragaza ko bizatwara muri miyoni 30 z’amadolari, ariko Guverinoma ya Congo na yo izagira inkunga yayo itanga.
#RDC: Le Rwanda va construire un “village moderne” en RDC. Il s'agit d'un don de Paul Kagame aux sinistrés de la dernière éruption volcanique. 30 millions USD pour des travaux qui seront exécutés par des ingénieurs de l’armée rwandaise. Claude Ibalanky du MNS explique pic.twitter.com/ioy581dsUR
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) November 13, 2021
Avuga ko bamaze gusura mu Rwanda mu rwego rw’urugendo shuri, bamaze gutegura ba injeniyeri, bamaze gushyikiriza raporo minisiteri y’imicungire y’ubutaka ari nayo izayobora umushinga ifatanyije na Mécanisme National de Suivi, ubundi hasigaye kubona ubutaka hakarebwa ko bumeze neza bubereye umushinga nk’uwo ubundi umushinga ukazatangira gushyirwa mu bikorwa.
Mu gusoza, Claude Ibalanky uvuga ko inyigo zitararangira neza, yavuze ko uyu mudugudu ushobora kuzatuzwamo imiryango hagati ya 200 na 400.



2 Responses
Hamenyekanye uko umudugudu Perezida Kagame yemereye Tshisekedi uzaba umeze n’amafaranga uzatwara
Abanyekongo bamwe batangajeko nta mfashanyo bakeneye ivuye mu Rwanda kubera amateka y’intambara yahitanye za miliyoni z’abanyekongo. Ikinyamakuru cyitwa Le Congo est a nous cyibajije icyatera Urwanda rukennye cyane kurusha Congo kuruha inkunga bita nto cyane kandi abanyarwanda bayikeneye. Ngo icyambu kimwe nka Gasumbaresa cyinjiza arenze miliyoni 30 buri munsi. Kuki Kongo yakwemera ubwo busa buzaba incyuro mu minsi ikurikiye? Nguko!
Hamenyekanye uko umudugudu Perezida Kagame yemereye Tshisekedi uzaba umeze n’amafaranga uzatwara
Abanyekongo bamwe batangajeko nta mfashanyo bakeneye ivuye mu Rwanda kubera amateka y’intambara yahitanye za miliyoni z’abanyekongo. Ikinyamakuru cyitwa Le Congo est a nous cyibajije icyatera Urwanda rukennye cyane kurusha Congo kuruha inkunga bita nto cyane kandi abanyarwanda bayikeneye. Ngo icyambu kimwe nka Gasumbaresa cyinjiza arenze miliyoni 30 buri munsi. Kuki Kongo yakwemera ubwo busa buzaba incyuro mu minsi ikurikiye? Nguko!