Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima, yatoranyijwe mu basifuzi bagomba gusifura umukino w’Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ igomba guhuriramo na the Socceroos ya Australia.
Ni umukino wa mbere wo mu itsinda D u Bufaransa bugomba guhuriramo na Australia saa tatu z’ijoro zo kuri uyu wa Kabiri. Uzabera kuri Stade ya Al-Janou iherereye mu mujyi wa Al-Wakrah.
Salima Mukansanga ugiye kwandika amateka nk’umusifuzi wa mbere w’igitsina gore ukomoka muri Afurika ugiye gusifura imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abagabo, azaba ari umusifuzi wa kane muri uyu mukino.
Ibi bisobanuye ko mu gihe umusifuzi wo hagati mu kibuga yaramuka agize ikibazo (n’ubwo nta wubimwifuriza), ari we wahita amusimbura nk’uko amategeko abiteganya.
Rurangiranwa Victor Miguel de Freitas Gomes ukomoka muri Afurika y’Epfo ni we uzaba ari umusifuzi wo hagati mu kibuga muri uriya mukino, akazaba yungirijwe na mwene wabo Zakhele Siwela uzaba ari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande, mu gihe uwa kabiri agomba kuba Souru Phatsoane ukomoka muri Lesotho.
Twibutse ko kuri iki cyumweru ari bwo imikino y’Igikombe cy’Isi yaraye itangiye, aho Ikipe y’Igihugu cya Qatar cyayakiriye yatsinzwe na Equateur (Ecuador) ibitego 2-0.
Ni ibitego byombi byinjiye mu gice cya mbere cy’umukino bitsinzwe na Enner Valencia, rutahizamu akanaba Kapiteni wa Equateur wamenyekanye mu makipe atandukanye; cyane iya West Ham United yo mu Bwongereza.


