Umunyamideri Hamisa Mobetto, arashinjwa kwigana uburyo bw’imyambarire bwa mukeba we Tanasha Donna.
Aba bagore uko ari babiri bahuriye ku kuba bafite abana b’abahungu bombi babyaranye n’umuhanzi Diamond Platinumz. Hamisa ni we babanje kubyarana, gusa baza gutandukana bapfuye ko uyu mugore ngo yari asigaye ajya gushaka imitsindo mu bapfumu yo kugira ngo Diamond amukundwakaze. Tanasha Donna ubu ni we ugezweho imbere y’umuhanzi Diamond bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Tanasha na Hamisa bombi ni ibizungerezi, gusa uko umwe ari kwigana undi mu myambarire byateje urujijo rw’ikigamijwe. Ni ibigaragarira mu mafoto aba bagore bombi bamaze iminsi basangiza ababakurikirana ku mbuga nkoranyambaga. Nko mu minsi yashize Tanasha yashyize hanze amafoto ye yambaye agakomo, hadaciye kabiri Mobetto na we asohora amafoto nkayo yambaye agakomo karimo amabara y’ibendera rya Tanzania. Tanasha yongeye gusohora amafoto ye yambaye isutiye y’akaboko kamwe n’ipantaro y’ibara ryenda gusa umutuku, na yo asamirwa hejuru na Hamisa Mobetto wahise ushyira kuri Instagram amafoto ye yambaye isutiye y’akaboko kamwe n’ipantaro ishwanyaguje(dĂ©chirĂ©). Nta we uzi impamvu abagore ba Diamond bari kwiganana imyambarire, gusa birasa n’aho ari uguhangana bucece kuri gutera Hamisa gukora biriya nk’uko yari ahanganye na Zari agikundwakazwa na Diamond Platinumz.



2 Responses
Hamisa Mobetto arashinjwa kwigana imyambarire ya Tanasha
Yewe yewe muri iki gihe tugezemo inkuru itagira amashusho aherekeje ibyo wanditse ifatwa nkituzuye
Nkiyi nkuru uyihaye amafoto yerekana ibyo wanditse yarushaho kumvikana no kuryoha nubunebwe cg nubunyamwuga bucye??!!
Hamisa Mobetto arashinjwa kwigana imyambarire ya Tanasha
Yewe yewe muri iki gihe tugezemo inkuru itagira amashusho aherekeje ibyo wanditse ifatwa nkituzuye
Nkiyi nkuru uyihaye amafoto yerekana ibyo wanditse yarushaho kumvikana no kuryoha nubunebwe cg nubunyamwuga bucye??!!