Hamisa Mobetto yirukanishije umukunzi wa Rick Ross

Sangiza iyi nkuru

Umunyamiderikazi Hamisa Mobetto wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platmunz, arashinjwa kwirukanisha umukunzi w’umuraperi w’Umunyamerika, William Leonard Roberts II uzwi nka ‘Rick Ross’.

Inkuru y’urukundo rwa Rick Ross n’uyu munya-Tanzaniakazi imaze igihe ivugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga, yemwe aba bombi banakomeje guca amarenga y’urukundo rwabo binyuze mu magambo asize umunyu babwirana ku rubuga rwa Instagram.

Mu bihe bitandukanye Rick Ross ntiyahwemye kugaragaza ko Hamisa yuje uburanga budasanzwe.

Rick Ross akomeje kuvugwa mu rukundo na Hamisa Mobetto, mu gihe bizwi ko asanzwe afite umukunzi witwa Tommie Lee banasanzwe bafitanye abana babiri.

Urubuga rwo muri Amerika ‘The Shade Room’ ruzwiho gutangaza amakuru y’ibyamamare, ruvuga ko nyuma y’uko Tommie Lee abonye buryo ki Rick Ross akomeje kwiyegereza Hamisa Mobetto n’uburyo birirwa baganira buri kanya, yahise afata iya mbere mu kubivamo.

Uyu munyamiderikazi avuga ku butumwa The Shade Room yari yanditse ku rubuga rwa Instagram aho ikurikirwa n’abarenga miliyoni 28, yavuze ko nta mukunzi agifite, ashimangira ko icyo ahuriyeho na Rick Ross ari ubufatanye bafitanye mu by’ubucuruzi no kuba ari inshuti zisanzwe.

Ni amagambo yanashimangiye mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.

Rick Ross aheruka kugaragara mu ruhame ari kumwe na Tommie Lee muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo bafotorwaga bari mu kabyiniro muri Miami.

Kuva amakuru y’urukundo rwa Rick Ross na Mobetto yamenyekana, nta wigeze yongera kumuca iryera ari kumwe n’uriya munyamerikakazi.

Hamisa Mobetto ufitanye umwana w’umuhungu n’umuhanzi Diamond Platmunz, uretse kuba amurika imideri anasanzwe akora umuziki.

Mu kiganiro uyu mugore aheruka kugirana n’ikinyamakuru cyitwa Friday Newspaper, yasobanuye Rick Ross nk’umwe mu banyamuziki bakomeye ku Isi, ashimangira ko yifuza gukorana na we umunsi umwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *