Umuhungu w’ikihebe Usama Bin Laden, Hamza bin Laden yatangaje ko ashaka kuyobora umutwe w’intagondwa wa Al Qaeda ndetse agahita atangiza n’urugamba rwo kwihorera ku bihugu by’ibihangange byamwiciye umubyeyi.
Ibi ni ibyatangajwe n’uwahoze ari umukozi w’Ibiro bishinzwe ubugenzacyaha by’Amerika, FBI, Ali Soufan wakomeje gukurikiranira hafi iby’uyu mutwe w’iterabwoba, kuva nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari umuyobozi wa wo ,Bin Laden muri 2011 yivuganywe n’ingabo z’Amerika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukozi avuga ko uyu muhungu wa Bin Laden yanditse ibitabo byinshi agaragaza akababaro ku rupfu rwa se ndetse n’ingamba afite zo kwihorera ku bishe se.
Yagize ati”nirebaho njye ubwanjye, inzira ya Jihad natangiye yo gushaka Imana irakomeje ariko inasobanura ibyo tubamo mu buzima bwa buri munsi.”
Soufan yabwiye CBS ko hari n’ibaruwa uyu mwana w’umusore yandikiye se mu myaka yashize ariko itari yarigeze igera ahagaragara, yamugarararizaga uburyo uyu mwana atazibagirwa amagambo se yamubwiraga n’uburyo yamufataga ndetse n’indoro yamurebaga.
Ku myaka 22 ubwo yandikaga iyi baruwa, yarangwaga no kugaragara mu mashusho menshi afite imbunda ari kumwe na se mu bikorwa byo kwica abantu nk’uko byakomeje bitangazwa n’uyu mushakashatsi.
Kugeza ubu, Hamza wamaze kugerageza kwigana imigendereze, imyitwarire ndetse n’ijwi rya se, avuga ko ibyo yigiye kuri se bihagije ngo abe yabasha kumusimbura ndetse no gukora ibyo atakoze.
Urugero rwatanzwe na Soufan, ni imvugo yakunze gukoreshwa cyane na Usama uyu mwana na we akunze kugenda akoresha mu magambo agenda ashyira ahagaragara ya (Terminology) cyangwa se irangiza, iri jambo rikaba ryarakundaga gukoreshwa cyane na se umubyara akiriho.
Hamza ngo yashyize hanze amajwi yifashe guhera mu myaka 2 ishize akangurira abo mu mutwe wa Al Qaeda gutera Amerika, aho hari aho yagiraga ati”banyamerika, turaje ubu mugiye kubyumva, tugiye kwishyura ibyo mwakoreye data byose, ibyo mukora muri Iraq, Afghanistan n’ibindi byose mwihishe inyuma muzabyishyura.
Mu kwezi kwa mbere uy umwaka wa 2017, Hamza yatangaje ibihugu byo ku isi biri mu murongo umuntu yakwita uw’umukara cyangwa lisiti y’umukara aho ibyo bihugu bibimburirwa na Lwta zunze ubumwe z’Amerika.
Mu ijambo ry’iminota igera kuri 21 yashyize ahagaragara, ngo avugammo uko azashoza urugamba kuri Amerika ndetse no ku bindi bihugu byiyita ko ari ibihangange hirya no hino ku isi kandi ko azabitsinda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavuze kandi ko mu myaka 6 ishize se yishwe n’ingabo z’ikirenga z’Amrika, ko ari bwo yakomeye kurusha uko yari asanzwe se atarapfa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


