Haravugwa rwaserera muri ADEPR-Uganda

Sangiza iyi nkuru

Amakuru ahari ni ay’uko ADEPR- Uganda irimo rwafirigiti iturutse ku kuba hari imbaraga zihishe inyuma yo gushaka guhindura ubuyobozi buhagarariye iri torero, Uganda yakunze kwishisha ko ribamo abo yise “intasi z’ u Rwanda.”

Umwe mu bayobozi b’iri torero, Umunyarwanda, Bishop Nyirimpeta Anasthase, yafashwe ku wa 20 Ugushyingo 2020 ajyanwa ahatazwi.

Hari amakuru agera kuri BWIZA ko Nyirimpeta yafashwe nyuma y’aho hari abamusabye guha ubutetetsi Umuhima witwa Rwanyamuriza John ariko akica amatwi.

Uyu ariko yari afite irindi torero ryitwa Living Water Church muri Kampala, bigaragaye ko atumva ibyo abwirwa, inzego z’umutekano bikekwa ko ari abo mu butasi bwa gisirikare (CMI) basatse iwe, batwara ibyangombwa by’iyandikishwa ry’idini n’izindi nyandiko.

Ntihazwi impamvu Nyirimpeta adashaka guhara ubuyobozi bw’itorero yabaye aretse ndetse n’impamvu ashaka ko rikomeza kuba rimwanditseho nk’umuyobozi waryo.

Inzego z’umutekano muri Uganda zikeka amababa ADEPR-Uganda

Uretse abapasiterio bafashwe, bagahambirizwa bakajya mu Rwanda, inzego z’umutekano muri Uganda mu 2019, abashinzwe umutekano bigabye mu gace ka Kibuye mu Mujyi wa Kampala bafata abantu 40, bajya ku bafunga.

Kuri ubu haribazwa uko bizarangira, niba Rwanyamuriza azayobora umukumbi amaze kwegezayo undi mwungeri, bigakunda ukamugana.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Haravugwa rwaserera muri ADEPR-Uganda
    ADEPR!si uganda gusa o mu Rda ni uko!none c RGB yabyivanzemo bitananiranye

  2. Haravugwa rwaserera muri ADEPR-Uganda
    ADEPR!si uganda gusa o mu Rda ni uko!none c RGB yabyivanzemo bitananiranye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *