Haravugwa ubucukike mu magereza yo mu Rwanda, MINIJUST ifite umuti

Sangiza iyi nkuru

RCS ntiyiyumvisha impamvu imfungwa n’abagororwa biyongera aho kugabanuka, Inkiko ziravuga ko ahubwo hari n’abandi bagomba gufungwa, Minisiteri y’ubutabera niyo ifite umuti witezweho kurandura ubu bucukike.
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ruravuga ko kuri ubu mu magereza hari ubucukike mu gihe rwizeraga ko ubu bucukike bwakabaye ahubwo buri gushira, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yo ivuga ko impamvu y’ ubu bucukike yumvikana ariko igatangaza ko hari ingamba ziri gushyirwa mu bikorwa zizewe ho kuzagabanya ubu bucukike.
[ad id=”44145″]
Ikibazo cy’ubucukike mu magereza cyagarutsweho n’Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba, kuri uyu wa Kane mu nama yari yahuje abakora mu nzego z’ubutabera igamije kurebera hamwe ibyagezweho mu butabera mu gihebwe cya mbere cy’umwaka wa 2016/2017
CGP George Rwigamba avuga ko mu mezi atandatu gusa ashije mu magereza hiyongereyemo imfungwa n’abagororwa barenga 4000, ibintu uyu muyobozi atabashije gusobanukirwa ikibitera kuko we yari yiteze ko muri uyu mwaka abanyururu benshi biganjemo abari barakatiwe igifungo cy’imyaka 19 kubera ibyaha bya Jenoside kuri ubu bari kurangiza ibihano byabo bakarekurwa

george
CGP George Rwigamba, umuyobozi wa RCS

CGP George Rwigamba “Kuva mu mezi atandatu ashize imibare y’imfungwa n’abagororwa yiyongereyeho nk’abantu bagare ku bihumbi bine ndetse birenga, impamvu ishobora kuba ari uko wenda abashinzwe gukurikirana ibyaha no kubigenza bashobora kuba bakora neza”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubundi mu myumvire ye hakabaye hari igabanuka rigaragara kuko hari abantu benshi bari barakatiwe imyaka 19 bahanirwa icyaha cya Jenoside bose kuri ubu bakaba bari kurekurwa muri uyu mwaka. Ati “Ubundi bakabaye bagabanuka ariko ikigaragara ni uko bagenda biyongera”
Ibi byayobeye umuyobozi wa RCS mu gihe urukiko rw’ikirenga rwo rutangaza ko ahubwo hari n’izindi manza nyinshi zitari zacibwa, ibi bivuga ko hari abazazitsindwa nabo bakaba bafungwa.
Prof Sam Rugege uyobora urukiko rw’ikirenga yagize ati “Turareba ibyacu cyane cyane n’ubwo dufatanya n’izindi nzego kugirango akazi ko mu butabera kagenda neza ariko wenda mu bucamanza igihari ni uko dufite imanza z’ibirarane cyane cyane mu rukiko rw’ikirenga, no mu nkiko z’ibanze”
sam
Prof Sam Rugege, Perezida w’urukiko rw’ikirenga

[ad id=”44145″]
RCS ivuga ko kuri ubu abantu benshi mu bari gufungwa ari abazira ibyaha bisanzwe nk’ihohotera, ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa ndetse na ruswa.
Byinshi muri ibi byaha biri gufungisha abatari bake ubundi byakemukiraga ku rwego rw’abunzi, iyi ni nayo mpamvu minisitiri w’ubutabera ahamya ko yaba yaratumye abafungwa biyongera kuko ubusanzwe byakemukaga hatitabajwe inkiko ngo habeho gufungwa.
Inama y’abaminisitiri niyo yatse urwego rw’abunzi ububasha ku manza zimwe na zimwe bitewe n’uburemere zifite buba butari ku rwego rw’abunzi.
Umuti utangwa na Minisiteri y’ubutabera kuri iki kibazo ngo ni uko hari gutegurwa uburyo bushya bwo gushyiraho igifungo kitanyuza muri gereza ku buryo imfungwa yazajya ikurikiranwa iri hanze.
minijist
Asobanura impamvu y’ubu bucukike mu magereza, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yagize ati “Ubwiyongere buterwa n’ibintu bibiri, buterwa n’uko abasohoka barangije ibifungo byabo ari bake ku bakatirwa ibihano byo gufungwa bakoze ibyaha, ikindi mu bunzi hari harimo ububasha bwo gukemura ibyaha hanzuma haza kuvuza induru cyane abaturage bati ntabwo ari byo umuntu aranyiba inka, arakomeretsa undi cyangwa ikindi bakavuga bati twiyunge, twakwiyunga dute n’umuntu wakoze bene iki kintu?”
[ad id=”44145″]
Ihereye kuri ibi nibwo inteko ishinga amategeko yaje gukura ubwo bubasha mu bunzi, ibyo rero ngo nibyo byatumye bene izi manza zijyanwa mu nkiko bityo abafungwa nabo bariyongera.
Ubucukike bw’abagororwa bujyana no kubabonera ibibatunga ni umutwaro kuri leta y’u Rwanda, menshi mu magereza akoreshwa mu Rwanda yubatswe mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Niyonsenga Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *