Abaturage baravuga ko hari abantu bajyanwa kugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa kandi batakabaye bajyanwayo ngo bigakorwamo uruhari n’ababagambanira baba bagamije kubikiza bitewe n’ amasinde bafitanye cyangwa izindi mpamvu zitandukanye. Ikigo ngororamuco cya Iwawa ni ikigo kiri ku kirwa rwagati mu kiyaga cya Kivu ubundi kizwi ko kigororerwamo ababa barasaritswe n’ibiyobyabwenge n’abandi bagenda bagaragara mu bikorwa abenshi bakunze kwita ubuzererezi. Nyamara ariko hari abisanze muri iki kigo bavuga ko bibeshyweho abandi bakavuga ko bahazanwe ku bw’akagambane ka bagenzi babo. Umwe muri bo, Muziranenge Daniel ukomoka mu Murenge wa Rugarama mu karere ka Burera avuga ko asanzwe ari umucuruzi w’ikawa ngo akaba yaragambaniwe n’abacuruzi bagenzi be agafatwa mu nzererezi bikarangira ajyanywe Iwawa. Mugenzi we, Kwihangana Jean Baptiste ukomoka mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi we avuga ko yari asanzwe akora akazi ko gutwara imodoka kuri SACCO y’umurenge, akaza gufatwa yahawe ikiraka n’umuturage cyo kumutwarira imodoka bakamufata bamwitiranyije na nyir’iyo modoka maze inzego zishinzwe umutekano zimufata zimukekagaho gutwara magendu. Bwiza.com yegereye bamwe mu baturage mu Mujyi wa Kigali, nabo bavuga ko hari igihe umuntu akajyanwa Iwawa ku bw’akagambane. Umwe muri bo ati ” Kabisa bibaho cyane, hari ababa bakomeye bakugira ishyamba bashaka kwigarurira umugore wawe. Abandi baba bari mu ma dili [ubushabitsi] ya kashi, ukamarayo nk’amezi menshi ukazasanga utwawe baraduteje.” Mugenzi we ayatanze urugero ati ” Umuntu aguha Lamberi[urunguze] ya Frw miliyoni 10, ukamuha icyangombwa cy’inzu yawe iguze nka miliyoni 25 mugasezerana ko mu mezi abiri azaba yarakwishyuye, sasa asubira inyuma akakugira ishyamba bakakujyanayo [Iwawa] ukamara amezi 6, urumva ko uba udahari ngo wenda umwishyure, ukazataha usabwa kujya gukora mitasiyo.” Bwiza.com yavuganye n’Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), Aimé Bosenibamwe ku murongo wa telefoni avuga ko ibi atari byo. Yemereye Bwiza.com ko aza kuyiha ikiganiro kirambuye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza kuko yari agiye mu nama y’umushyikirano. Nyuma yo kubibutsa ko ntawe bafashe bamusanze iwe mu rugo ibitabagira abere ku ngingo zose zatumye bajyanwa Iwawa, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage Nyirarukundo Ignatienne wasuye abagororerwa Iwawa, yasabye abafite inshingano mu gufata abaza kugororerwa muri iki kigo cya Iwawa kujya bashishoza bakazana ababikwiriye, kuko ngo amafaranga Leta ibatangaho aba ari menshi adakwiriye kugenda ku bitari ngombwa. Kuri ubu iki kigo ngororamuco cya Iwawa kirimo kugororerwamo abarenga ibihumbi bine biganjemo urubyiruko, baba bagomba kugororwa mu byiciro bibiri: Icya mbere cy’igororamuco gikurikirwa no kwiga imyuga byose bigafata umwaka, igihe abavuga ko bibeshyweho bagaragaza ko ari kinini gishobora no kuzabagiraho ingaruka mu byo bari basanzwe bakora. Ni mu gihe kandi aba batwara Leta umurengera w’amafaranga kugira ngo bitabweho kandi wenda batakabaye bari Iwawa.


