Haravugwa umwiryane mu muryango wa wamugore wabyariye rimwe abana 10

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Tebogo Tsotetsi na Gosiame Sithole bo Afurika y’Epfo uherutse kwibaruka abana 10, uravugwamo umwiryane ushingiye ku kuba umugabo ataraca iryera abana bivugwa ko yabyaye.

Ni amakuru yamenyekanye ejo ku wa kabiri mu itangazo uriya muryango wasohoye, mu gihe ibya bariya bana bamenyekanye nka “Thembisa 10” bikomeje kuba urujijo.

Muri iri tangazo umuryango wa Tsotetsi wavuze ko ushimira abantu kuba bakomeje guhanga amaso no gushyigikira bariya bana, gusa uvuga ko bijyanye n’uko nta gihamya cyerekana ko bariho, ari byiza ko buri wese yabafata nk’abatariho mu gihe hazagaragarira ibihamya.

Ni nyuma y’uko abagize uriya muryango bahuriye mu rugo rwabo ruri mu gace ka Thembisa.

Ngo “Tebogo yemeje ko atabonye abana, kandi ko yishingikirije umukunzi we wamuhamagaye amumenyesha ivuka ryabo. Yagerageje inshuro nyinshi gusura umukunzi we n’impinja ariko ananirwa gutangaza aho aherereye ndetse n’imiterere y’abana babo.”

“Ibibazo biriho ubu no kuba rubanda ruhanze amaso abana bihangayikishije cyane umuryango, by’umwihariko mu gihe nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko bariho uretse ubutumwa bwa terefone na WhatsApp butangwa na nyina.”

Itangazo ryungamo riti: “Umuryango wemeje kandi usanga nta bana 10 bavutse hagati ya Tebogo Tsotetsi na Gosiame Sithole, kugeza igihe hazabonekera ikindi gihamya, kandi urifuza gusaba imbabazi ku bibazo n’igisebo wateje.”

Uriya muryango wasohoye ririya tangazo mu gihe nta wuzi aho bariya bana na nyina kuri baherereye, gusa uvuga ko witeguye gukorana na Leta ya Afurika y’Epfo kugira ngo ukuri kose kumenyekane.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *