Amakuru akomeje kugenda avugwa nyuma y’ifungwa ry’imipaka, ni uko ngo hari abanyarwanda bagera hafi 50 bafungiwe mu Burundi nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ifungwa ry’imipaka.
Amakuru atangazwa na SOS MĂ©dia Burundi, avuga ko nyuma y’uko Leta y’u Burundi itangaje ko imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda ifunze, imbonerakure zatangiye guhiga ahari abanyarwanda zitangira kubafata.
Iki kinyamakuru kivuga ko ku ikubitiro hafashwe abagera kuri 38 bafungirwa muri komine ya Mugina naho 12 bakaba bafungirwa ahitwa Rugombo, mu ntara ya Cibitoke.
Ibi bitangajwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yo yahumurije Abarundi baba mu gihugu ko badakwiye kugira ikibazo namba bakwiye gutekana ntibakuke umutima, iboneraho gusaba Abanyarwanda bari I Burundi ko bataha.
Ifungwa ry’aba banyarwanda rivuzwe nyuma y’uko mu minsi ishize ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinje u Rwanda avuga ko rucumbikiye abarwanya ubutegetsi bwe.
Perezida Evariste Ndayishimiye, icyo gihe yatangaje ko u Rwanda rucumbikiye, rugaburira ndetse rugaha intwaro n’imyitozo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero mu gace ka Gatumba.
Ni mu gihe EAC yabaye isaba ibihugu biyigize ko bigomba kumvikana bigacyemura ibibazo bifitanye bidasabye gufata ingamba zikarishye zishobora gushyira ubuzima bw’abturage mu kaga.


