Hari abarimo gutegura ngo bazatoba ayo matora tuzabashyira ku rusenge ducanire — Imbonerakure

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ry’urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi ryongeye kumvikana ririmba indirimbo iburira abantu bazagerageza kubangamira amatora yo mu 2020 rivuga ko abo bazatwikwa.

Muri video yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga, Imbonerakure za CNDD-FDD zitanga umuburo zivuga ko abazabangamira amatora yo mu 2020 bazabashyira ku rusenge maze bagananira munsi bagatwika, zikongera zikavuga ko nubwo bazakurwa amenyo batazapfa barekuye ubutegetsi.

Kanda munsi hano urebe iyo video kuri uru rubuga

http://ubmnews.com/iyindi-video-yimbonerakure-igabisha-abazotoba-amatora-yagiye-ahabona/

Iyi video yakwiragiye ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi nk’uko tubikesha Ubmnews ije isanga izindi zagiye zishyirwa ku karubanda hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zitera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegtsi bwa Perezida Nkurunziza.

Aha bakaba bibutsa video yavuzwemo ko ‘abakeba ari ukubatera inda’, ikaba yaravuzweho byinshi kugeza ubwo igera mu maboko y’abaharanira uburenganzira bwa muntu muri Loni bakamagana iryo terabwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *