Hari abarokotse jenoside bagerwaho n'inkunga bagenerwa itinze cyane

Sangiza iyi nkuru

Kuva tariki ya 23 kugeza ku ya 25/8/2016, abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside bane bari mu Turere twa Rutsiro na Ngororero two mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni mu rwego rwo kumenya ibibazo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite kugira ngo bakorerwe ubuvugizi. Imwe mu nshingano za Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside nu ugukorera ubuvugizi abarokotse. Abo bakozi begera imiryango y’abarokotse, bagasesengura imibereho yabo.

6b89e6cada

Akenshi usanga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko bari mu kiciro cy’ubudehe gihanitse kuko usanga bari mu cya gatatu. Ikindi kibazo bakunze kugira ni icyo kuba kure y’amasambu yabo ugasanga bibarushya gukora imirimo y’ubuhinzi.

Banavuga kandi ko inkunga ihabwa abatishoboye ikunda gutinda ndetse hakaba n’igihe bahura n’ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Icyo gikorwa kizakomereza no mu tundi turere tw’Intara y’Iburasirazuba nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa CNLG isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *