Bamwe mu baturage bo mu duce twa Gafumbegeti, Rutorero na Mukoma mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, baravuga ko bafite ubwoba kubera inyeshyamba za FLN zikomeje kuhagarara ari nyinshi. SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru aturuka mu Gisirikire cy’u Burundi, yemeza ko izi nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda ari iz’umutwe wa FLN urwanya u Rwanda. Izi nyeshyamba zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira riri hafi y’u Rwanda, ziva mu birindiro byazo zikaza mu bice bituyemo abaturage zigiye gushaka ibyo kurya. Umwe mu baturage batuye muri ibi bice, yavuze ko izi nyeshyamba zikorana n’abo mu rwego rw’umutekano bazwi nk’Imbonerakure mu kuza kubashakira ibiryo. Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze kandi yemeje ko aba bagize uyu mutwe wa FLN bakorana n’abacuruzi bo muri aka gace mu kubagemurira ibibatunga. Ati “Ariko iyo batinze, inyeshyamba z’Abanyarwanda zirara mu baturage zigahungabanya umutekano wabo.” Undi muyobozi mu nzego z’ibanze, yavuze ko abakuriye izi nyeshyamba birirwa bagenda mu modoka bagiye guhaha ibibatunga.Ati “Ikibabaje kurushaho ni uko izi nyeshyamba zica abaturage mu gihe zabuze ibizitunga.” Guverineri w’Intara ya Cibitoke, Carême Bizoza, yatangaje ko bagiye kuganira n’abayobozi ba Mabayi na Bukinanyana ndetse n’Igisirikare n’izindi nzego z’umutekano guhagurukira uyu mutwe ukomeje gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage. Guverineri Bizoza yavuze Bizoza yihanangirije abakorana n’izi nyeshyamba bose byumwihariko abacuruzi, abasezeranya ko bagiye guhabwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Ibiro by’Intara ya Cibitoke/Net



2 Responses
Hari abaturage bo mu Cibitoke bavuga ko bari kubona abarwanyi benshi bavuga Ikinyarwanda
Ntibakajye batubeshya kuko nu buyobozi hamwe ni gisurikare by’uburundi Bose bakorana na FLN ibyo nukujijisha pe!kuko igihe uwo mutwe umaze yo iyo Uba ubangamiye baba barawurwanyije barawuahyigikiye rero murakoze kutugezaho amakuru meza.
Hari abaturage bo mu Cibitoke bavuga ko bari kubona abarwanyi benshi bavuga Ikinyarwanda
Ntibakajye batubeshya kuko nu buyobozi hamwe ni gisurikare by’uburundi Bose bakorana na FLN ibyo nukujijisha pe!kuko igihe uwo mutwe umaze yo iyo Uba ubangamiye baba barawurwanyije barawuahyigikiye rero murakoze kutugezaho amakuru meza.