_109593107_dalfaphotoagain.jpg

Hari abavuze ko ngiye gukorera mu kwaha kwa FPR- Ingabire Victoire

Sangiza iyi nkuru

Uwari umuyobozi w’Ishyaka ritemewe mu Rwanda (FDU-Inkingi) avuga ko hari abavuze ko yashinze ishyaka rishya ryiswe iriharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All), DALFA – Umurinzi ariko ngo akazakorana bya hafi n’iriri ku butegsi, FPR-Inkotanyi.

Yavuze ko n’ubwo hari ababibona batyo, we atari cyo agamije kuko ngo ishyaka DALFA-Umurinzi rigiye gukorera mu gihugu imbere, bihabanye n’uko FDU-Inkingi yakoraga, byatumaga bamwe baribona nk’iryo mu mahanga.

Yabwiye BBC ati “Hari abavuze ko ngiye gukorera mu kwaha kwa FPR. Ariko abantu bagomba kumenya ko politiki igenda itera imbere. Abo twari kumwe muri FDU nabibaganirijeho ko byaba byiza ko dushinga ishyaka ry’abari mu gihugu kurusha uko twagira ishyaka riyoborerwa hanze.”

Iki ni nacyo gisubizo Ingabire yahaye abagaragaje impungenge zo kuba yaba yaragambaniye ishyaka yarimo ndetse n’abo bari bafatanije kuriyobora.

_109593107_dalfaphotoagain.jpg

Amabara azajya yambarwa b’abo mu ishyaka DALFA-Umurinzi

Ingabire avuga ko mu gihe cya vuba agiye gushyiraho amabwiriza n’amategeko agenga ishyaka rye, yisunze itegeko rigenga amashyaka n’abanyapolitike mu Rwanda.

Asubiza ku bavuga ko kuba avuye mu ishyaka FDU-Inkingi bishobora kurihungabanya ndetse rikaba ryacikamo ibice cyangwa rigasenyuka, yavuze ko bidashoboka cyane we yari aribereye perezida, rifite abandi bayobozi.

Ati: “FDU nayishinganye n’abandi. Ibibaye ni nkaho umwana yaba akuze agatandukana n’umubyeyi. Ntabwo nakwifuza ko FDU isenyuka kandi nta nubwo iri shyaka ryari Ingabire kimwe nuko Ingabire atari we shyaka.”

Madamu Ingabire ashinze ishyaka nyuma y’igihe kirenga gato umwaka umwe afunguwe n’imbabazi z’umukuru w’igihugu.

Mu mwaka wa 2010 ni bwo yari yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo gukwirakwiza amacakubiri no gupfobya jenoside.

Yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 15, arekurwa yari amaze imyaka 8 muri gereza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Hari abavuze ko ngiye gukorera mu kwaha kwa FPR- Ingabire Victoire
    Uyu mugore arajijisha! Buriya yabeshya nde ko nta shaka ryera ikigori!
    Arafunze kubera ibyo aregwa, arekuwe ku bw’imabazi avuga ko nta mbabazi yigeze asaba, yiyemeza gukomeza icyo yita urugamba. Byaragaraye ejobundi mu birunga.
    Nyuma y’izina ry’abandi, noneha afashe n’amabara ya Kiyovu (umweru n’icyatsi kibisi), Hhhhhhhhh. Ejo muzasanga yiyoberanije muri za stades ababeshya ko abari muri stade ari abarwanashyaka be kandi basanzweari abafana ba Kiyovu. Bayovu nimugaruze ibendera ryanyu abarwanya igihugu baryiyitiriye.
    Ubwo MRND yahindukaga MRNDD se yigeze ihinduka! Icyo yakoze ni ugushinga andi ashyaka ayikorera ndetse amwe akanayirusha ubukana mu bugome (CDR, MFBP),no gushwanyuza andi mashyaka irema za power. Muri bwa buhanga bwe bwo kujijisha burimo ubugome kamere, ahimbye indi mvugo (“Ngo hari abavuga ko yaba agiye gukorera mu kwaha kwa RPF”).
    Ni ukuba maso.

  2. Hari abavuze ko ngiye gukorera mu kwaha kwa FPR- Ingabire Victoire

  3. Hari abavuze ko ngiye gukorera mu kwaha kwa FPR- Ingabire Victoire

  4. Hari abavuze ko ngiye gukorera mu kwaha kwa FPR- Ingabire Victoire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *