Umugore w’uwahoze ayobora u Burundi, Nyakwigendera Pierre Nkurunziza, Madamu Denise Bucumi Nkurunziza, yikomye abantu bamwiyitirira kuri Facebook ndetse no kuri telefoni. Aba bantu biyitirira uyu mubyeyi baka abantu amafaranga kugira ngo babahe akazi cyangwa babasengere. Madamu Nkurunziza avuga ko nta konti ya Facebook yigeze agira. Mu magambo ye ati ” Bikorwa mu buryo bwinshi. Hari abantu bansanga ku kazi, bakavugana n’abo dukorana bakavuga ko twavuganye kuri Facebook nkabaha rendez-vous ngo nze gufata amafaranga yanyemereye. Bamubwira ko bamubeshye, njye iyo bamabajije mvuga ko atari njye, nta Facebook nkoresha.” Yakomeje agira ati ” Hari n’uwampamagaye muri Congo avuga ko namwibye amafaranga kuri telefoni.” Madamu Nkurunziza, avuga ko hari abifashisha telefoni z’akazi ke n’izo ku rusengero, bavuga ko yabasabye amafaranga. Ku kudatunga Facebook, Madamu Denise Bucumi Nkurunziza, yavuze ko yari yaranze ko hazabaho kumwiyitirira bagateza ubujura gusa ngo byanze biraba. Avuga ko impamvu yikomye aba bantu ari ukuburira abaturage ngo batazibwa, anarengera isura ye muri rubanda ko yaka abantu amafaranga ngo abasengere cyangwa ngo abahe akazi. Ati ” Ni ukuncafuza.”


