Hari andi makuru ataravuzwe igihe The Ben yari i Bujumbura

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma gukorera igitaramo i Bujumbura mu Burundi bikaza kuvugwa ko yahibiwe Telefoni ye igendanwa,kuri ubu hari amakuru yandi akomeje kugenda agaragara.

Amakuru atangazwa n’umwe mu miyoboro ya You Tube ikorera mu Burundi, aravuga ko uyu muhanzi na bagenzi be bafatiriwe muri hoteli bari bacumbitsemo nyuma y’uko ngo batari bishyuye amadorari 5200 basabwaga.

Amakuru avugwa ko ngo bangiwe gusohoka muri iyo Hoteli kuko ngo ibyumba n’ibiribwa n’ibinyobwa bakoresheje ntibyari byishyuwe bityo babangira ko basohoka batarabyishyura.

Ni mu gihe ngo abari bamutumiye ari nabo bateguye igitaramo aribo bagombaga kwishyura ibyo byose byari byakoreshejwe gusa ngo Telephone y’uwari ubishinzwe yari yayikuyeho.Ibyo byaje byiyongera kuri Telefoni ye yari ihenze yibwe, ndetse RIB ikaba yaranataye muri yombi ucyekwaho kuyiba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *