Hari Banki zidakurikiza amabwiriza ya BNR, amafaranga 5 yarirukanwe ku isoko mu ibanga

Sangiza iyi nkuru

Imikorere ya zimwe muri Banki zo mu Rwanda ndetse n’abacuruzi bisa nk’aho ari amategeko bishyiriraho, Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) yabajijwe n’iba bene ibyo byemezo yaba ibizi itangaza ko ababikora baba bafite amabwiriza yabo bagenderaho adahuye n’aya banki nkuru y’igihugu ubusanzwe ifite inshingano zo kureberera izindi zose zo mu gihugu ikanita ku busugire bw’ifaranga ry’igihugu
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kwishyuza abakiriya amafaranga yo gufunga konti, kudasobanurira abafunguza konti ibikubiye mu mabwiriza ya konti zabo no gushyira ideni ku makonti y’abakiriya batagikizikoresha ni bimwe mu byo amabanki yatunzweho agatoki asabwa kwikosora.
Abafite amazu mu Rwanda bishyuza ubukode mu madolari kimwe n’abacuruzi bamaze gutesha agaciro igiceri cy’amafaranga atanu nabo bari mu batazoroherwa na Banki nkuru y’igihugu nk’uko byose byagarutsweho mu kiganiro iyi Banki yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 28 Ukuboza 2016.
umuyobozi-wa-bnr-rwangombwa-john-avugana-nitangazamakuru-1
Bamwe mu bakiriya ba Banki nka Ecobank na BK (Bank of Kigali) baganiriye na Bwiza.com bameje ko izi banki zabaciye amafaranga yo gufunga konti zabo mu gihe batari bagikeneye kuzikoresha, uretse ibi kandi ngo hari n’andi mabanki atajya asobanurira abakiriya ibirebana no kuyagiramo konti, ibintu ngo bituma hari banki zihora zikata amafaranga y’abakiriya mu buryo bataba barasobanuriwe mbere yo gufunguza konti.
Umwe mu bakiriya baganiriye n’iki kinyamakuru yagize ati “Ecobank yanciye amafaranga 6000 Frw yo gufunga konti nyifitemo, njye nahise mbyihorera ndagenda ariko hari abayatanga”
Muri aba bayatanze harimo n’abakiriya ba banki ya Kigali bavuga ko basabwe kuba bafite amafaranga akabakaba mu bihumbi birindwi kuri konti bashakaga gufunga.
Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa avuga ko uyu muco utemewe ndetse ko amabwiriza yahawe amabanki yose ari avuga ko gufunguza no gufunga konti byose ari ubuntu
Kagoyire Franà§oise Ushinzwe ubugenzuzi bw’amabanki ndetse n’ibiro by’ivunjisha muri BNR yagize ati “Gufungura konti ni ubuntu ariko ntabwo banki isaba amafaranga yo gufunga konti, hari ibwirizwa twasohoye aho wasangaga udafite amafaranga bagakomeza bakayaguca ariko ubu twabikuyeho
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ku isoko amafaranga 5 yamaze kwirukanwa mu yakoreshwa mu Rwanda BNR itabizi
bn
Mu gihe Banki y’igihugu ivuga ko amafaranga yose yasohowe byemejwe na Leta agomba gukoreshwa, kuri ubu hari ayatagifite agaciro ku buryo niyo wayarunda akagwira bitakuraho ko wayararana ubusa kuko nta mucuruzi ugipfa kuyemera, uretse abemereye bwiza.com ko bajugunye ibiceri by’atanu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 400, hari n’abemeza ko ntakintu aya mafaranga amaze mu baturage kuko ntakintu agura.
Abacuruzi bake nabwo bakorana n’amabanki ngo nibo bigoranye bashobora kwemera amafaranga atanu (5) nk’afite agaciro.
Agaruka kuri iki kibazo cy’amafaranga yamaze kwirukanwa ku isoko Banki nkuru y’igihugu ayobora itabizi, Rwangombwa John yagize ati “ Atanu ni ifaranga ryemewe mu Rwanda, ugiye kwishyura umuntu akaguhakanira ubwo ni amakosa, arica amategeko kuko ifaranga rifite itegeko ririherekeza ko ryemewe gukoreshwa mu Rwanda
Ati “Uko ibiciro byagiye bizamuka mu Rwanda usanga kubona umuntu acuruza ikintu ku mafaranga atanu ari gake cyane, akenshi ni 200 byavaho bikaba 250, bigatuma igiceri cy’atanu kidakoreshwa henshi ariko ni ifaranga ryemewe mu gihugu (legal tender)”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abandi bantu batunzwe agatoki ni banyiri amazu yo mu Rwanda bishyuza ubukode mu madori bakanga amanyarwanda, ibi ngo biri mu bituma ifaranga ry’igihugu rikomeza guta agaciro mu buryo bukomeye aho kuri ubu ifaranga ry’u Rwanda rigeze ku 9.3%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *