Imibare y’abandura coronavirus ikomeje kugaragara mu Rwanda cyane cyane mu karere ka Rusizi no ku mupaka wa Rusumo, iteje impungenge hibazwa niba bikomeje gutya bitazatuma gahunda ya ‘Guma mu rugo’ isubizwaho.
Akarere ka Rusizi n’umupaka wa Rusumo honyine,kuri uyu wa Gatandatu hagaragaye abarwayi 31,umubare utigeze ugaragara kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda. Imibare itangazwa n’Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yerekana ko guhera tariki ya 14 Werurwe 2020 ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda kugeza ubu, iminsi yatahuwemo abarwayi bari hejuru ya 15 mu masaha 24 imaze kuba 7.
Uretse abarwayi 31 babonetse ku munsi w’ejo,hari 17 babonetse tariki ya 23 Werurwe,22 bo kuwa 24 Mata, 16 bo kuwa 27 Mata, abantu 19 bo kuwa 30 Mata, 18 bo kuwa 11 Kamena n’abantu 16 bo kuwa 12 Kamena.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima(RBC) Dr Sabin Nsanzimana,aganira na RBA yavuze ko uretse abarwayi bamaze iminsi baboneka muri Rusizi na Rusumo,Umujyi wa Kigali na wo wagaragayemo abandi barwayi 4 mu cyumweru gishize. Yagize ati”Rusizi na Kirehe(Rusumo) ni two turere twibasiwe cyane nyuma y’uko hafunguwe ibikorwa bimwe na bimwe. Gusa si ho honyine hagaragara iyi ndwara kuko no mu mujyi wa Kigali hagaragaye abantu 4 mu cyumweru gishize.”
Dr Nsanzimana abajijwe niba ubu bwandu bwagaragaye mu mujyi wa Kigali no kwirara kuhavugwa bitaba impamvu yo kongera gufunga ibikorwa,yavuze ko ikibazo kinini ari abirara bakanga gukurikiza ingamba zashyizweho. Ati”Kwirara aha tugeze ni yo nzira dushobora kwisanga yadusubije mu burwayi. Ubu uruhare rwa buri muntu rurakenewe kugira ngo hagize n’uwandura ntabe yakwanduza abandi byoroshye.”
Mu bavugwaho kudohoka mu gukurikiza ingamba zo kwirinda coronavirus harimo abamotari bavugwaho gushyira amazi mu macupa batwaramo umuti wabugenewe igihe ubashiranye,abaturage banga kwambara udupfukamunwa n’abatwambara nabi ndetse n’abasabana bahoberana bitemewe.

4 Responses
Hari impungenge ko ‘Guma mu Rugo’ yasubizwaho mu gihe ubwandu bwaba budacishije make
JYEWE ICYOMBONA BAKUBWIYE NGINTARE IRIKURURIYA MUSOZI WAJYAYO NIBA UTAJYAYO MWARETSE INYUNGUMURIGUSHAKA MUKAZIREKA ABAKIRISITUBANYU KO NTAHOBAZAJYA INDWARA NIKIRA BAZAGARUKA
Hari impungenge ko ‘Guma mu Rugo’ yasubizwaho mu gihe ubwandu bwaba budacishije make
covid ni danger turashira