Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima ishyiriye hanze ibiciro by’amacumbi ku bantu bashyirwa mu kato ka Covid-19 bavuye mu mahanga haribazwa niba ibiciro byashyizweho buri wese azabasha kubigonda nk’uko abantu batanganya ubushobozi.
Ibi biciro by’ahacumbikirwa abashyizwe mu kato baturutse mu mahanga bishyizwe hanze nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel atangaje ko abantu bose bazajya bashyirwa mu kato bavuye hanze bagomba kugira uruhare mu bibagendaho bakabyiyishyurira mu gihe byishyurwaga na Leta.
Mu gutangaza ko uri mu kato azajya yishyura,Minisitiri Ngamije yavuze ko ahacumbikirwa abari mu kato hanatandukanye bityo hagiye gutangazwa ibiciro kugirango ujya gufata urugendo ruza mu Rwanda abe azi neza impamba agomba kwitwaza. Guhera tariki 18 Gicurasi 2020 abashyirwa mu kato bavuye hanze bakaba bari kwiyishyurira.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibiciro by’aya macumbi ku munsi umwe bitandukanye hagendewe ku byiciro bine : icumbi ry’icyiciro cya mbere rigizwe n’amacumbi abiri ariyo iry’amafaranga 55,000frw ku munsi, n’irya 45,000frw ku munsi. Icyiciro cya kabiri kigizwe n’icumbi ry’amafaranga 40,000frw ku munsi, icya gatatu kikagira icumbi rya 25,000frw ku munsi mu gihe icya kane kigizwe n’icumbi ry’ibihumbi 12,000frw ku munsi (iri rigenewe abanyeshuri).
Muri aya mafaranga hakubiyemo igiciro cy’icumbi, ifunguro n’ibijyanye n’isuku n’ibikoresho byayo usibye ku cyiciro cya kane aho ucumbikiwe yishakira bimwe mu bikoresho by’isuku.
N’ubwo ibi biciro bitandukanye hagendewe ku mikoro byashyizwe hanze kandi bikaba bigiye gufasha abakora ingendo kujya babanza kwitegura neza,umuntu ntiyabura impungenge z’uko bishobora kubamo imbogamizi ku b’amikoro twavuga ko ari make cyane.
Ubonye ibi biciro yakwibaza niba buri muntu wese uva hanze aba afite ubushobozi bumwemerera kwiyishyurira mu buryo bworoshye kimwe muri ibi biciro buri munsi mu gihe cy’iminsi irindwi nk’uko itangazo ryabyo ribivuga.
Nta tangazo rirasohoka rigaragaza niba abashyirwa mu kato baturutse imbere mu gihugu bazishyura,ayo bazishyura n’aho bajya bacumbika gusa ibyifuzo biri mu bantu ni ukuba hakagombye gushyirwaho n’ayandi macumbi aciriritse yorohereza abo bigaragara ko bafite amikoro make.


