Benshi mu bategetsi bo muri Africa bafata ubupfumu nk’inkingi y’ubutegetsi, bakesha kuburambaho. Ibatsindira abanzi, ikabatsindira abagome n’abarozi.
Mu gihugu cyacu, byakunze kuvugwa ko Perezida Habyarimana yari afite abapfumu benshi. Ikimenyimenyi ni icyumba kiri mu nzu yari atuyemo I Kanombe, ubu yabaye indangamurage. Harimo icyumba gishashemo uruhu rw’inyamanswa y’ishyamba, abakozi baho bavuga ko ariho yakiriraga abapfumu be. Mu gikari kandi bavuga ko habaga inzoka nini y’uruziramire, hari kandi igiti kinini cy’umurehe, abakambwe bavuga ko ari cyo kijugunywamo imivumo yose.
NDLR: Aho usanze igiti nk’iki, bakubwira ko kibitse amashitani. Gikunze kuboneka mu ngo z’abahoze ari abapfumu n’abari abambari babo. Kirazira kukinyaraho, kugitema ishami cyangwa kugitsinda. Bavuga ko iyo gitemwe kiva amaraso, ugitemye akabona ingaruka mbi nko gusara cyangwa gupfa. Ku gicumbi cya Nyabingi I Butaro birahari byinshi, n’ikimenyimenyi hari ikiri ahubatswe Ibitaro bivura Kanseri birinze kugikoraho.
Abategetsi bariho mu Rwanda, ntibavugwaho kuraguza, ariko bamwe mu bapfumu bavuga ko iyo amatora yegereje babona ababagana benshi. Ngo hari n’abakozi mu ngeri zose babagana bashaka kuzamurwa mu ntera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri aka karere, Uganda, Tanzaniya, Kenya na Kongo naho havugwa ubupfumu bukomeye, bunitabazwa n’abategetsi.
Ku rubuga www.sunrise.ug, umunyamakuru Isa Ssenkumba, avuga ko Museveni ubwe yiyemerera ko ubupfumu bwamufashije mu rugamba rwo gufata ubutegetsi amazeho imyaka isaga 30. Kimwe n’abandi bategetsi muri Africa, Museveni avuga byafashaga kuyobora urugamba no guhuza abasirikare banyuranye.
Muri Tanzaniya, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ba nyamweru n’abana basaga 75 bishwe mu 2000, bakamburwa ibice bimwe by’umubiri nk’amaso, umusatsi n’imyanya myibarukiro. Naho umuryango utabara imbabare(Croix Rouge) ugatangaza ko buri nyamweru yagurwaga amadolari ibihumbi 75. Ubwo amatora yari yegereje mu 2015, Umuryango w’abibumbye waburiye isi ko ari umwaka mubi kuri ba nyamweru, kuko abiyamamaza baba bagana abapfumu ngo bongere amahirwe yo gutsinda.
Mu matora aheruka muri Africa y’Epfo, Perezida Jacob Zuma yahishuye ko yitabaje abapfumu ngo ahangane na ba gashakabuhake mu gihe cya Apartheid.
Ssenkumba akomeza avuga ko abategetsi ba Africa bakoresha abapfumu ku ngoma zabo ari benshi. Abibukwa cyane ni Idi Amini wayoboye Uganda, Samuel Doe wa Liberia, Marcia Francois Nguema wa Guinea , Jean Bedel Bokassa muri Santrafrika, ndetse na Mobutu Sese Seko ngo ntiyari yoroshye.
Nta mwuga udakiza (uretse kuroga)
Imwe mu mbogamizi zituma abapfumu badacika muri Africa, ngo ni uko wabaye umwuga ukiza abawukora. Kera abapfumu biberaga mu tururi, mu bihuru no mu mashyamba none ubu nabo ni abakire barenze ukwemera. Batuye mu miturirwa, baratembera bakajya kuruhukira iyo giterwa inkingi, kandi bafite ijambo mu miyoborere y’ibihugu byabo. Ssenkumba ati “nubona umuntu ugenda mu modoka ihenze cyane mu mujyi, akagira ibigo n’imitungo ihambaye, akenshi uzatekereze ko ari umupfumu kabuhariwe”.
Ubutaha tuzabagezaho abapfumu bakomeye muri Africa, na bamwe mu bakiriya babo bakiri ku butegetsi, n’abandi bakesha ubupfumu ubukungu no gukomera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste


