Harimo ‘risques’ n’ibyiza- Sematumba wo muri ICG ku kohereza RDF muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Umusesenguzi wa politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari wo mu ishyirahamwe International Crisis Group (ICG), Onesphore Sematumba, avuga ko kohereza ingabo z’u Rwanda 1,000 muri Mozambique birimo ibyago (risques/risks) n’ibyiza ku bihugu byombi.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique aho zatangiye kurasana n’abarwanyi zagiye guhashya muri icyo gihugu.

Sematumba yabwiye BBC ko harimo ibyiza n’ibyago muri iki gikorwa cyo kohereza ingabo ku bihugu byombi. Ati: “Igihugu cyohereje ingabo kiba kigiye ku butaka butazwi n’izo ngabo. Ni ukuvuga kiba gifite ‘risques’ z’uko kigiye kurwana intambara itari iya cyo, ku butaka kitazi, ku baturage wenda bashobora no kubarwanya ku buryo bashobora no kuhatera icyubahiro cyabo.”

Akomeza agira ati “Indi ‘risque’ ni iya politike, kubona Mozambique itumiza u Rwanda ngo ruze ruyifashe byerekanye ko itagira intege za gisirikare zo kugarura umutekano yo ubwayo.”

Sematumba avuga ko nanone ibi ari intambwe kuri ibi bihugu mu kurwanya iterabwoba, no kwishakira ibisubizo. Ati: “Twavuga ko Africa itangiye kwishakira ibisubizo idategereje ONU cyangwa andi mahanga ya kure nk’Ubufaransa n’andi mahanga. Ariko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ko ibihugu byishyira hamwe nta rwicyekwe.”

“Dufate nk’urugero; kuki u Rwanda rwabaye urwa mbere gutabara kandi baturanye na Africa y’epfo? Kandi ari n’igihugu gikomeye gifite imbaraga no mu muryango wa SADC. Ni uko hari akantu k’urwicyekwe gatuma Abanyafrica batabasha kwishyira hamwe kugira ngo bashobore kurwanya ibibazo nk’ibyo bafite.”

Sematumba avuga kandi ko ikibazo cy’ubushobozi bucye bw’ibihugu bya Africa ari indi ngorane ituma gutabarana bitoroha hagati yabyo. Ati: “Twese tuzi ko intambara cyangwa gucunga umutekano, no kujya kurwana hanze ari ibintu bisaba amafaranga menshi cyane.

“Ziriya ‘operations’ kugira ngo zibe koko ‘operations’ nyafrica ni uko Africa yashobora kwisuganya, kandi ndumva ibihugu byinshi bigitegereza hanze mu mahanga kugira ngo bikore za ‘operations’ nka ziriya.Tukibaza tuti ‘nka bariya basirikare b’u Rwanda ni nde uzabishyura? Ese ni u Rwanda? Ni Mozambique? Cyangwa ni Total [kompanyi y’ibitoro yo mu Bufaransa] nk’uko twumva ngo na yo ishobora kuba ifitemo inyungu ko Abanyarwanda bajyayo.”

Sematumba avuga ko ICG yizera ko intambara nka ziriya z’imbere mu gihugu zitakemurwa n’amasasu n’abasirikare benshi bashowemo, ahubwo ingamba z’igihugu ku bibazo by’ubukungu n’imibereho mibi bituma abasore nka bariya bateza akaduruvayo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Harimo ‘risques’ n’ibyiza- Sematumba wo muri ICG ku kohereza RDF muri Mozambique
    Nivyiza kwohereza ingabo ariko bari kubanza kubimenyesha abaturage kuko abaturage batiyumvamo ziriya ngabo ntabwo bizotoha gutuza iriya mitwe.

  2. Harimo ‘risques’ n’ibyiza- Sematumba wo muri ICG ku kohereza RDF muri Mozambique
    Nivyiza kwohereza ingabo ariko bari kubanza kubimenyesha abaturage kuko abaturage batiyumvamo ziriya ngabo ntabwo bizotoha gutuza iriya mitwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *