Harmonize ari kureshya inkumi avuga ko nta SIDA arwaye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Harmonize ari kureshya inkumi binyuze mu gutangaza ko nta bwandu bwa Virusi itera SIDA afite mu maraso ye ndetse no guhora avuga ko nta mukunzi afite.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, uyu muhanzi yibukije abafana be barenga miliyoni 6 bamukurikira kuri urwo rubuga ko yujuje imyaka 33 y’amavuko.

Si ibyo gusa, dore yangoye no kubamenyesha ko ari wenyine mu rukundo ko nta wundi muntu bari kumwe, aho yanaboneyeho kubamenyesha ko nta bwandu bwa Virusi itera SIDA afite.

Mu mafoto yasohoye, hari imwe igaragaza agakoresho bakoresha bapima SIDA, kerekana ko ari muzima.

Ibi byaciye amarenga ko yaba ari kureshya inkumi kugira ngo zimugirire icyizere nk’uko yabikoze ubwo aheruka mu Rwanda, aho yerekanye ko atarwaye iyi ndwara kugira ngo yibonere inkumi zo kumunezeza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *