Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye mu muziki wa Tanzania nka Harmonize, yagaragaye anyanyagiza amafaranga menshi mu batuye Umujyi wa Kigali, ibyatumye bamwe mu Banyarwanda bacika ururondogoro.
Uyu muririmbyi w’imyaka 33 y’amavuko ari i Kigali, aho yageze mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Uyu muhanzi ukomeje kugaragaza kuryoherwa n’ibihe ari kugirira muri Kigali, mu minsi ahamaze yashoboye gusura uduce dutandukanye nka Kigali Arena ndetse no mu Biryogo ahazwi nko mu Marangi, anahafatira ifunguro.
Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, Harmonize agaragara asohoka mu modoka afite umushandiko w’inoti za Frw 5,000; mbere yo kuyasaranganya abaturage biganjemo abamotari.
Ibi byatumye abantu benshi bahurura buri wese agerageza kumutegera amaboko kugira ngo arebe ko yacyura gitanu, ibyatumye uriya munyamuziki yurira hejuru y’imodoka ye mbere yo gutangira kujugunya amafaranga y’u Rwanda mu baturage.
Ni igikorwa cyakora cyo cyanenzwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakavuga ko ibyo Harmonize yakoze ari “agasuzuguro.”
Uwitwa Kwizera Aimable kuri Twitter yaribajije ati: “Man, amafaranga y’u Rwanda ni yo bari kujugunya like shit [nk’umwanda]?”
Abakoresha imbuga nka Twitter kandi bahurije ku kuba abenshi barahururiye kuyora amafaranga ya Harmonize ari “ikimenyetso cy’uko abenshi mu Banyarwanda bashonje.”
Harmonize akigera i Kigali yakiriwe n’abarimo Bruce Melodie baheruka gukorana indirimbo ebyiri: (’Totally crazy’ n’indi bise ’The way you are’), ndetse inshuro nyinshi bakunze kugaragara bari kumwe.
Yakiriwe kandi na Coach Gael wo muri label ya 1:55 AM irimo ifasha Bruce Melodie muri iyi minsi.



3 Responses
Harmonize yagaragaye anyanyagiza amafaranga mu banya-Kigali
Nibyo koko Abanyarwanda bamwe dufite ikibazo cy’ubucyene kuko ibiribwa byarahenze nibinyobwa Ariko kd URWANDA twateye imbere ibyo uwo muhanzi yakoze ndabigaye icyambere n’Agasuzuguro
Ikindi n’umwanda kuko ntamuntu ugifata frw muntoki mumwereke ahotugezemwikoranabuhanga areke COVID iracyahari cyiriya kivunge cyabantu harabahandurira COVID ikindi nogukandagirana yadusuzuguje iyo video iragayitse
Harmonize yagaragaye anyanyagiza amafaranga mu banya-Kigali
Wowe wiyita urujene nabandi mutekereza kimwe mwakababajwe na banyandwandakazi bashakira amaramuko mukwicuruza mukareka uwatanze ibyishimo ahubwo niba yabashaga kuyajugunya buri gitondo.
Harmonize yagaragaye anyanyagiza amafaranga mu banya-Kigali
Wowe wiyita urujene nabandi mutekereza kimwe mwakababajwe na banyandwandakazi bashakira amaramuko mukwicuruza mukareka uwatanze ibyishimo ahubwo niba yabashaga kuyajugunya buri gitondo.