Kapiteni w’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yaraye akoze impanuka ikomeye ari kumwe n’umwe mu bagore be babiri gusa Imana ikinga akaboko.
Haruna na Madamu we wa kabiri bakoze impanuka mu ijoro ryakeye ubwo bari bavuye i Nyamata mu Bugesera gusura mushiki we witwa Naima usanzwe ari umugore w’umuzamu wa AS Kigali n’Amavubi, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’.

Amakuru avuga ko imodoka ya Haruna yinjiye mu ikamyo, nyuma y’uko uyu mugabo ukinira Yanga Africans yo muri Tanzania yashakaga gukatira umunyonzi yashoboraga kugonga.
Amafoto yagiye hanze agaragaza imodoka Haruna yari atwaye ifite plaque RAE639N yangiritse cyane, gusa amakuru avuga ko uyu mukinnyi n’abo bari hamwe ntacyo bigeze baba.

Haruna Niyonzima ntacyo aratangaza kuri iriya mpanuka bijyanye n’uko ataboneka ku murongo wa terefoni, gusa bamwe mu bo mu muryango we babwiye Fun Club ko ameze neza.
Haruna Niyonzima yakoze impanuka nyuma y’umunsi umwe Amavubi abereye Kapiteni anganyije 0-0 na Cap-Vert, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike ya CAN wabereye kuri Stade ya Kigali yanakinnye.


