Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yamaze gufata umwanzuro wo kuyisezeramo nk’uko amakuru aturuka i Douala muri Caméroun abitangaza.
Ni nyuma y’umukino wa nyuma wo mu tsinda F w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Amavubi yaguyemo miswi na Caméroun 0-0.
Haruna Niyonzima ni we wari uyoboye bagenzi be, ndetse yakinnye iminota 94 yose y’uriya mukino.
Infosport.rw yavuze ko zimwe mu nshuti za Haruna bakinana mu ikipe y’igihugu zarubwiye ko yabwiye abakinnyi bose bajyanye muri Caméroun n’abatoza ko agiye kwandika ibaruwa isezera mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Rutahizamu Medie Kagere wa Simba SC yo muri Tanzania na we ngo arimo gutegura uburyo yasezera mu ikipe y’igihugu amaze gukinira imikino 48 kuva yagiyeramo bwa mbere muri 2009.
Haruna Niyonzima yaherukaga gutangaza ko ashobora gusezera mu kipe y’Igihugu mu gihe yaba ayihesheje itike y’Igikombe cya Afurika, kuko yumva ntacyo yaba atarayikoreye.
Uyu mugabo w’imyaka 32 yabitangaje nyuma y’umukino Amavubi aheruka gutsindiramo Mozambique igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali.
Ati: “Ku bwanjye ndacyafite ingufu zo gukina, ariko turi abantu rimwe na rimwe turananirwa kubera amagambo yo hanze. Ariko ndacyeka ngiye mu gikombe cya Afurika ntacyo naba narimye igihugu, ku bwanjye byaba bihagije”.
Kapiteni w’Amavubi yakomeje avuga ko “Rimwe na rimwe hari igihe ntaryama kubera amagambo y’abantu kandi mba natanze imbaraga zanjye, natanze umubiri wanjye, ariko ibyo nta kibazo kuko n’ubundi ni igihugu cyanjye.”
“Ngiye muri CAN naza nywureka kuko n’ubundi ntacyo naba nkitegereje mu mupira w’amaguru.”
Haruna Niyonzima wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi kuva mu mwaka wa 2006, ni we uyoboye abayikiniye imikino myinshi dore ko mu ijoro ryakeye yakinaga umukino we wa 107.
Ari imbere y’abarimo Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy’ wayikiniye 86 na Iranzi Jean Claude wayikiniye 76.
Haruna akinira bwa mbere Amavubi hari ku wa 27 Ugushyingo 2006, mu mukino wo mu tsinda C rya CECAFA Amavubi yatsinzemo Somalia ibitego 3-0.
Yatsinze igitego cya mbere mu ikipe y’igihugu tariki ya 2 Kamena 2007 ubwo u Rwanda rwatsindaga Guinée- Equatoriale igitego 1-0 i Kigali.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Haruna Niyonzima yaba yamaze gusezera mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’
BURIYA ARI KUBESHYA ASHAKA KO BAMWINGINGA NGO ABONE URWITWAZO, NAGENDE TURAMUHAZE N’IMICO MIBI IGAYITSE, NTA KINYABUPFURA CY’UMUNYARWANDA AGIRA, NTA BURERE, EJO MU MUKINO WA AMAVUBI NA CAMERON HARUNA YITWAYE NABI KANDI NTA KURI ABURANA, NAGENDE RWOSE BIBAYE BYIZA YAJYANA NA MASHAMI IMYITWARIRE N’IMWE, N’UWATSINDWA AKITWARA NEZA ABANDI BAMUVUGIRA NGO YARENGANYE, ZRIKO HARUNA NA MASHAMI BITWAYE NABI PE!
Haruna Niyonzima yaba yamaze gusezera mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’
BURIYA ARI KUBESHYA ASHAKA KO BAMWINGINGA NGO ABONE URWITWAZO, NAGENDE TURAMUHAZE N’IMICO MIBI IGAYITSE, NTA KINYABUPFURA CY’UMUNYARWANDA AGIRA, NTA BURERE, EJO MU MUKINO WA AMAVUBI NA CAMERON HARUNA YITWAYE NABI KANDI NTA KURI ABURANA, NAGENDE RWOSE BIBAYE BYIZA YAJYANA NA MASHAMI IMYITWARIRE N’IMWE, N’UWATSINDWA AKITWARA NEZA ABANDI BAMUVUGIRA NGO YARENGANYE, ZRIKO HARUNA NA MASHAMI BITWAYE NABI PE!