Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Rayon Sports, Haruna Niyonzima yatunguye abafana ba Rayon Sports muri Rayon Day yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2024.
Mu birori by’igikundiro bitegurwa na Rayon Sports byabaye kuri uyu wa Gatandatu byaranzwe n’udushya n’imiteguro igiye itandukanye.
Ni ibirori byatangaye nyuma ya saa sita, aho Rayon Sports yaba iy’abagore n’abagabo yerekanye abakinnyi bashya yaguze mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Mu rwego rwo kunezeza abafana bari benshi muri Kigali Pele Stadium ahabereye ibi birori, Rayon Sports yari yazanye abahanzi nka Bushali Platini P ndetse n’abandi bifashishijwe mu kunezeza abafana.
Ubwo abakinnyi bari bari kuza mu kibuga aho biyerekaga abafana, Haruna Niyonzoma uherutse gusinyira iyi kipe nyuma y’imyaka 17 yatunguye abafana ubwo yazaga ateruwe mu ntebe nk’igikomangoma.
Ibi birori bya Rayon Day birasozwa n’umukino karundura urahuza ikipe ya Rayon Sports na Azam FC yaturutse muri Tanzania. 

2 Responses
Haruna Niyonzoma yaje ateruwe mu ntebe nk’igikomangoma – Amafoto
IBI BABYITA KUBYINA MBERE Y’UMUZIKI, NAWE SE! EQUIPE NKA RAYON SPORT IKORA IBINTU NK’IBYABANA IGAFATA UMUSAZA NKA HARUNA NGO NIWE IGIKOMANGOMA CYA GIKUNDIRO YACU, APU! BINYIBUKIJE BARARA KURI AEROPORT I KANOMBE NGO BAGUZE UMUZUNGU AKARINDA ASUBIRA IWABO ADAKOJEJE IKIRENGE KU MUPIRA, NIMWIHANGANE