Inteko Ishinga Amategeko ya Israel (Knesset) yatangije itsinda rishinzwe gutsura ubushuti hagati y’iyi nteko n’iy’u Rwanda (Israel-Rwanda Parliamentary Friendship Group) izaba iyobowe n’Umunya-Israel ukomoka muri Ethiopia, MK Avraham Neguise, mu rwego rwo gushimangira ubushake bwa Minisitiri w’Intebe wa Israel bwo kunoza umubano n’ibihugu byo muri Afurika.
“U Rwanda na Israel byose byiyubatse nyuma y’amarorerwa abaturage babyo banyuzemo”, uwo ni MK Neguyise mu muhango wo gutangiza ubu bucuti.
Yakomeje agira ati: “Ubu dufite amahirwe yo kurushaho gushimangira imibanire hagati y’ibihugu mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu mibanire y’inteko zishinga Amategeko”. Minisitiri w’Intebe Benyamin Netanyahu ubwo aheruka gusura u Rwanda yari yagaragaje icyifuzo ku ruhande rwa Israel cyo kubyaza umusaruro umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi.
“Ntewe igishyika n’ahazaza h’igihugu cyanyu, ahazaza h’umugabane wanyu” , ibi Netanyahu akaba yarabibwiye perezida Kagame kuwa 06 Nyakanga, aho yakomeje avuga ko biyemeje gukorana mu nzego zitandukanye ngo ahazaza hazarangwe n’umutekano, iterambere n’amahoro ku bantu bose.
Ubwo hatangizwaga ubu bucuti bw’Inteko Nshinga Amategeko za Israel n’u Rwanda I Yerusalemu kuri uyu wa Mbere ushize, ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Joseph Rutabana akaba yarashimangiye ko uruzinduko rwa Netanyahu rwabaye nk’umusingi wo gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi kandi ko ubushake bwo kubakira kuri uwo musingi buhuriweho n’impande zombi. Yongeyeho ko ku ruhande rw’u Rwanda, hari ubushake bugaragara bwo gukomeza umubano w’inteko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inteko Ishinga Amategeko ya Israel yagaragaje ubushake bwo kubana neza n’umugabane wa Afurika muri Gashyantare, ubwo hashyirwagaho itsinda rishinzwe guharanira imibanire myiza hagati ya Israel n’ibihugu byo muri Afurika, naryo rikuriwe na MK Neguise.
Src:Ynetnews
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



