urugomero_rwa_rusumo_rwaruzuye_amashanyarazi_yarwo_yatangiye_gukoreshwa-7e42a-0dda9

Hashyizweho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Nzeri rwashyizeho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari byarashyizweho mu myaka itanu ishize.

Uru rwego mu itangazo rwasohoye rwasobanuye ko vugurura biriya biciro biri mu rwego rwo kujyanisha ikiguzi cy’amashanyarazi n’ibiyagendaho, ndetse no guhaza isoko ry’abakenera amashanyarazi rikomeje kwiyongera.

RURA kandi yavuze ko biriya biciro byavuguruwe hashingiwe ku mpinduka zitandukanye mu bukungu ndetse n’ibikorwa ubu biriho bibyara amashanyarazi, kugira ngo u Rwanda rubashe kwihaza mu bijyanye n’amashanyarazi.

Mu mpinduka zakozwe ni uko icyiciro cya mbere cy’ingo cyavanwe kuri kilowatt 15 kigashyirwa kuri 20; ariko igiciro cyari gisanzweho nticyigeze gihinduka kuko cyagumye kuri Frw 89 kuri kilowatt imwe.

Muri aya mavugurura kandi amashuri, ibitaro n’amavururo byashyiriweho igiciro cyihariye cyorohereza imikorere yabyo; mu gihe amashanyarazi akoreshwa mu nganda akomeje kugenerwa igiciro cyo hasi.

RURA kandi ivuga ko gahunda nshya y’ibiciro ishyigikira ishoramari mu bikorwa remezo bibungabunga ibidukikije nka sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga biyakoresha.

Ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi byashyizweho

IMG 20250917 WA0003 1 IMG 20250917 WA0004 IMG 20250917 WA0005

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *