Perezida w’urukiko rw’ikirenga mu Rwanda akaba na Perezida w’inama nkuru y’ubucamanza, Dr Ntezilyayo Faustin, aherutse gushyiraho komite zivuguruye zishinzwe kurwanya ruswa mu rwego rw’ubucamanza, zisimbura izari zisanzweho zitatanze umusaruro ukwiye.
Izi komite ziri ku rwego rw’urukiko rw’ikirenga, urw’ubujurire, urukiko rukuru n’inkiko zikorera mu ifasi yarwo, mu rugereko rw’urukiko rukuru n’inkiko rikorera mu ifasi yarwo, mu rukiko rw’ubucuruzi n’urukiko rukuru rw’ubucuruzi.
Buri komite igizwe n’abantu bane barimo: Perezida, Visi Perezida, Umwanditsi n’umugenzuzi ushinzwe kurwanya ruswa utoranywa na Perezida w’urukiko rw’ikirenga.
Umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Hitiyaremye Alphonse, mu nama yamuhuje n’abacamanza, yasobanuye ko impamvu hashyizweho komite zivuguruye ari uko izari izari zisanzweho kuva mu 2015 zitashoboye gutanga umusaruro wari witezwe.
Hitiyeremye abona ko zaba zaratumye uyu musaruro utagerwaho zishobora kuba zirimo: kuba zarashyizweho nta mabwiriza azigenga zifite, kuba zitari zifite ubuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu, kuba abari bazigize barangaga kwiteranya n’abo bakorana cyangwa ababayoboye.
Yagize ati: “Birashoboka kandi ko hari abari muri izo komite na bo ubwabo bashoboraga kugaragaraho imyitwarire itari myiza, ntihagire ubatangaho amakuru ngo basimburwe kubera impamvu navuze haruguru yo kwanga kwiteranya.”
Uyu mucamanza yavuze ko mu mikorere y’ubucamanza, bitumvikana ukuntu abo hanze bamenyamo amakuru y’icya cya ruswa mbere y’abakoreramo. Ati: “Bishobora kumvikana ko babimenye bakabihishira cyangwa se bakaba batuzuza neza inshingano zabo uko bikwiye.”
Abagize izi komite basabwe gukurikirana aho bakorera nta marangamutima, bagatahura ahashobora kuboneka icyuho cya ruswa hakiri kare kugira ngo iburizwemo. Uwumva atazakora iyi nshingano uko bikwiye, yasabwe kwegura hakiri kare.



