Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, yatangaje ko Polisi y’u Rwanda yakuyeho uburyo bwo gufata imyanya irenze umwe, ku biyandikisha bashaka ‘code’ yo kuzakoreraho ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu .
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA, aho
yagize ati: “Buriya hari igihe mwabonaga tuvuga umubare mwinshi ngo hiyandikishije nk’abantu 3000 ku munsi, muri abo 1000 biyandikishije imyanya itatu.”
Mu gihe harimo gutegurwa uruhushya ruzahabwa abatsindira impushya zo gutwara imodoka za “Automatique”, abigisha abantu gutwara imodoka zikora muri ubu buryo, bakwiye kongera izo modoka kuko bagiye kubona abakiliya benshi nk’uko Umuvugizi wa polisi yakomeje avuga
Ati: “Sintekereza ko amashuri yigisha nk’afatanyabikorwa, yari yiteguye afite n’ibinyabiziga bya Automatique. Muri iki gihe dutegura Permis, n’abasaba ko na bo baba begeranya, imodoka cyangwa ibinyabiziga bya Automatique kugira ngo babashe kubyigishirizaho.”
Yavuze ko hashyizweho sisitemu ituma abantu batongera kwiyandikisha (gusaba code) yo gukora ikizamini inshuro ebyiri.
ACP Rutikanga yavuze ko nta bindi bikoresho bishya bikenewe kuri ba rwiyemezamirimo bigisha gutwara imodoka, uretse gushaka izo modoka za Automatique zihagije, bagakomeza gukorera aho bari basanzwe bakorera bagendera kubipimo n’amabwiriza asanzweho.
Iteka rishya rya Perezida rihurutse gusohoka, rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, rigaragaza ko uzajya atsinda ikizamini cyo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ikinyabiziga cya “automatique”, ku ruhushya rwe hazajya hongerwaho inyuguti ’AT’, bivuga “Automatic Transmission”.
Iryo teka rishya ryemeje ko mu bizamini byo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, hazajya hanakoreshwa imodoka za “automatique”.
Ni iteka nimero 066/01 ryo ku wa 19 Nyakanga 2024 rihindura iteka rya Perezida nimero 85/01 ryo ku wa 02 Nzeri 2002 na ryo rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.
Ryemeza ko izo nyuguti za ‘AT’ zizajya zishyirwa kuri buri cyiciro cy’uruhushya rwo gutwara imodoka rwa burundu, uretse impushya za A1 na B1 zidahinduka.
Ni ukuvuga ko izo nyuguti zizajya zishyirwa ku mpushya za A, B, C, D, D1, E na F kuko impushya za A1 na B1 zagenewe abafite ubumuga.
Nka A1 ihabwa uwatsindiye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu, birimo amapikipiki n’ibinyamitende itatu, bifite moteri byagenewe gutwarwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe.
Ni mu gihe B1 yo ikora ku modoka zagenewe gutwara abantu kandi zifite imyanya umunani ntarengwa yo kwicarwamo, habariwemo uw’umuyobozi (shoferi) na zo zakorewe gutwarwa n’abafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe.


