Ikigo gishinzwe mine, peteroli na Gaz, Rwanda Seismic Monito (RSM), cyasobanuye ikihishe inyuma y’imitingito mito ikomeje kumvikana ku butaka bw’u Rwanda, nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyongeye kuruka, bituma bamwe mu Bakongomani bahungira mu Rwanda.
Iruka ry’iki kirunga ryakurikiwe n’imitingito mito iri ku kigero cya 4.7 ikomeje kumvikana mu Rwanda.
RSM ibinyujije kuri Twitter yayo, yasobanuye ko imitingito nk’ikomeje kumvikana mu Rwanda “iterwa no gutogota kw’amazuku (magma) mu nda y’ikirunga. Umwuka ushyushye mu nda y’isi uba mwinshi urutare ruhazengurutse rugasa n’uruturika bigatuma humvikana imitingito mito mito y’uruhererekane.”
Imitingito irimo n’ifite ingufu iri kumvikana cyane mu karere ka Rubavu, gusa hari n’abatuye mu bice bitandukanye birimo nk’Intara y’Iburasirazuba bari kugerwaho na yo.
I Rubavu by’umwihariko hari benshi mu baturage bivugwa ko baraye hanze ku busabe bw’inzego z’ubuyobozi, mu rwego rwo kwirinda ko inzu zabo zishobora kubagwaho.
Ni mu gihe ku gicamunsi cy’ejo ku cyumweru muri aka karere habarurwaga amazu abiri yari yamaze gusenyuka kubera imitingito.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


