Uwahoze ari umugabo wa Fille Mutoni, Umunyarwandakazi ukorera umuziki muri Uganda, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats, yahishuye ko yamenye ko hari utunama twa hato na hato tubera Munyonyo, tugamije kwirukanisha umugore we muri label yitwa Martini Entertainment. Mc Kats avyga ko izi nama ziri kwiga ku buryo zakwirukanisha Fille ziri kuba zirimo uwahoze ari umukunzi wa Geosteady, Prima Kardashi na bosi wa Martini Entertainment n’uwitwa Babaritah. Mu kiganiro cya televiziyo NBS cyitwa NBS UnCut, MC Kats nibwo yahishuye iby’uyu mugambi, anibutsa Prima ko ari intashima kuba atibuka ko yigeze kumara imyaka itatu, amuha amashilingi yo kugura amavuta ya mukorogo. Yagize ati ” Ndabizi ko hari utunama turi kubera Munyonyo ngo twirukanishe Fille muri Martini Entertainment. Nshaka ko abantu bamenya ko njyewe ubwanjye nicaranye na Martini Entertainment tukavuga ku buryo nabaha Fille bakamufasha guteza umuziki we imbere bitewe n’uko njyewe na we tutari tumeranye neza. Yakomeje agira ati ” Nkawe Prima ni gute wakwicara ukanganiraho?” Hari amakuru ko Fille atameranye neza na Martini Entertainment kugeza n’ubwo baherutse gutongana.


