Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) kubufatanye na sosiyete INNOVYS batangije uburyo bushya bwo kwinjira mu mikino itandukanye hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kugura amatike.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kanama 2015, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura no kwerekana uko ubu buryo (system) buzakoreshwa.
Umuyobozi w’ishami rya Siporo muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel, atangiza iki kiganiro yavuze ko ubu buryo ari bwiza, kandi ko buzagabanya imirongo n’imivundo mu gihe habaye umukino.
Ubu buryo kandi ngo bukaba buzakuraho uburiganya n’ubujura byagaragaraga mu icuruzwa ry’amatike.

Bugingo Emmanuel yagize ati: “Kugurisha amatike mu buryo bw’ikoranabuhanga bizafasha kumenya amafaranga yinjira muri kuri buri mukino muri stade mu mikino itandukanye kuko kugeza ubu hari igihe wasangaga Police ifata tike (tickets) abantu bagiye bigana.
Niyo mpamvu (tickets) bazisohoraga ku monota wanyuma, kugira ngo batazipirata,ibyo bizacika, iyi system izajya igaragaza amatike yacurujwe n’umubare w’abantu binjiye muri buri category ku buryo bizajya byoroha kumenya amafaranga yatanzwe”.

Bugingo Emmanuel yakomeje agira ati: “Ubu buryo kandi buzafasha abantu kugura amatike hakiri kare kuko itike zizajya zikorwa kare zicururizwe ahantu hatandukanye hatuma abantu bazigurira aho bari”.
Blaise Muganza, umuyobozi w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya INNOVYS, yavuze ko ubu buryo bwizewe kandi ko nk’uko u Rwanda rwakataje mu ikoranabuhanga, aricyo gituma ibikorwa bimwe na bimwe by’imikino bigomba nabyo gukoresha ikoranabuhanga.
Blaise akomeza avuga ko bazajya bakoresha akamashini gasohora amatike, aho umuntu ashobora kugura itike aho ari hose. Yongeraho ko kwigana iyo tike bidashoboka kuko bafite akuma kayipima kagasuzuma ko ari umwimerere.
Biteganyijwe ko ubu buryo buzatangira gukoreshwa ku mukino wo mu matsinda yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika mu majonjora ya CAN 2017, uzahuza u Rwanda na Ghana, ukazabera i Kigali kuri stade Amahoro.
Iki kigo cy’ikoranabuhanga Innovys, gisanzwe gikora izi serivise kuko ari nacyo cyakoze akamashini gasohora amatike akoreshwa muri bimwe mu bigo bikora ingendo (agences de voyage) hano mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com


