Hatangiye kumvwa abashinja Kabuga Feresiyani

Sangiza iyi nkuru

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha kuri uyu wa Gatatu rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Umunyarwanda Felisiyani Kabuga ukurikiranweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu cyumweru gishize ubwo hatangwaga imyanzuro mu magambo ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso Kabuga ntiyagaragaye mu Rukiko ndetse yanga no gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga yashyiriweho aho afungiye ngo abashe gukurikirana urubanza rwe.

Umucamanza yavuze ko ubwo Kabuga yanze gukoresha uburenganzira ahabwa n’amategeko bitabuza urubanza gukomeza.

Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022 nibwo urukiko ruratangira rwumva umutangabuhamya wiswe KAB005 (kubera impamvu z’umutekano we).

Uyu mutangabuhamya aravuga ku mikorere n’ibiganiro bya Radio RTLM yatangiye kumvikana mu Rwanda mu 1993.

Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside, yahoze ari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda, yafatiwe mu Bufaransa mu myaka ibiri ishize.

Ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside. Ibi aregwa we yabyise “ibinyoma”.

Kuba mu mwaka ushize, Kabuga yagiye yinubira ko yimwe umwunganizi ubwe yavuze ko yifuza, Philippe Larochelle, aho gukorana n’uwo yagenewe n’uru rukiko rwa ONU.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *