Hatanzwe ibirego nyuma y’iperereza kuri Trump no ku Burusiya ku matora y’Amerika

Sangiza iyi nkuru

Ibinyamakuru bya Leta zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko hatanzwe ibirego ku ruhare rw’ u Burusiya mu matora yo muri Amerika, ariko ntibyatangaje abarezwe n’icyo baregwa.

Abaregwa abo aribo bose, bashobora gutabwa muri yompi kuva ku wa mbere w’icyumweru gitaha, nk’uko bitangazwa na televiziyo CNN.

Ibigo by’iperereza bya Leta zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro z’uyu mwaka byatangaje ko u Burusiya bwaba baragerageje gufasha Donald Trump mu matora.

Ibyo binyamakuru bovuga ko u Burusiya bwanjiye muri emails z’umudemocrate Hillary Clinton wari uhanganye na Trump, ndetse no kurarika abakoresha imbuga nkoranyambaga mu iperereza ryamusebyaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iperereza riyobowe n’umujyanama udasanzwe Robert Mueller, ryatangiye muri Gicurasi uyu mwaka.

Uretse kureba uruhare rw’u Burusiya mu matora ya Amerika, hariho kandi no kumenya niba abafashaga Trump mu kwiyamamaza baba barakoranye n’ubutegetsi bwa Moscow.

Ku wa Gatanu Trump yavuze ko abamufashaga mu bikorwa byo kwiyamamaza batakoranye n’ u Burusiya. Iki gihugu kandi cyahakanye kuva kera ibyo kwivanga muri aya matora.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *