Abaminisitiri ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda bahuye kugira ngo hategurwe iby’inama itegenyijwe kuwa 21 Gashyantare aho Perezida Kagame azahura na mugenzi we Museveni ku Mupaka wa Gatuna.
Iyi nama yanabereye aho Katuna/Gatuna ku ruhande rw’ u Rwanda ihagarariwe na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Claver Gatete mu gihe ku rwa Uganda, hari Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, Gen Katumba Wamala wari kumwe na Minisitiri wungirije ushinzwe imiturire, Christ Baryomunsi.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonekha na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Octávio nabo bari muri iyo nama.
Umuyobozi wa Katuna, Nelson Nshangabasheija yabwiye The Daily Monitor ko aba bategetsi bahuriye ku gace katari ak’u Rwanda cyangwa aka Uganda (No man’s land). Yavuze ko bakiriwe aho hantu ari naho inama izahuza Kagame na Museveni izabera.
Ati ” Ubu turigusenga ngo inama yo kuwa 21 Gashyantare yazanzura ifungurwa ry’umupaka kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwazahurwa.”
Inama ya Katuna/Gatuna yitezweho gukomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro yagiye iva mu nama zahuje abategetsi bo mu Rwanda na Uganda muri Angola, Kigali na Kampala mu bihe bitandukanye.
Mu nama y’abo bategetsi kandi itsinda rihuriweho ryazahura mbere y’uko Kagame na Museveni bahura.
Ni nyuma y’imyaka ibiri ibihugu byombi bibanye nabi. Abaturage bategerezanyije amashyushyu ibizava muri iyi nama yo kuwa 21 Gashyantare 2020.



2 Responses
Hateranye inama y’abaminisitiri mbere y’izahuza Kagame na Museveni
Ni byiza kuba impande zombi zahinduye ba Minisitiri bayoboye abandi, kuko hari abo umuntu yabonaga bishimiye ko imipaka ikomeza gufungwa.
Hateranye inama y’abaminisitiri mbere y’izahuza Kagame na Museveni
Ni byiza kuba impande zombi zahinduye ba Minisitiri bayoboye abandi, kuko hari abo umuntu yabonaga bishimiye ko imipaka ikomeza gufungwa.