Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gutandukana n’umunye-Congo Héritier Nzinga Luvumbu wari umukinnyi wayo.
Rayon Sports ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko yo na Luvumbu batandukanye “ku bwumvikane bw’impande zombi”.
Rayon Sports yatandukanye n’uyu mukinnyi nyuma y’amasaha make ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rimuhanishije kumara amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru.
Ni ibihano bishingiye ku kimenyetso gishimangira ibirego bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Rwanda yakoze ku Cyumweru gishize, ubwo Rayon Sports yarimo ikina na Police FC.
Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports mu gihe yari akiyifitiye amasezerano azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.


